Yabigarutseho mu mwiherero ngarukamwaka wahuje abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biga, batuye cyangwa bakorera mu bihugu 19 byo ku mugabane w’u Burayi, wabereye i Varsovie, mu Murwa Mukuru wa Pologne, ku wa 30–31 Ukwakira 2026.

Uyu mwiherero wari ugamije guha abanyamuryango umwanya wo kwisuzuma, kurebera hamwe intambwe imaze guterwa, gusangira ibitekerezo no gufata ingamba zo kurushaho kubaka ku byagezweho.

Mu kiganiro yatanze, Bazivamo yagarutse ku mateka y’u Rwanda, agaragaza ko mbere y’ubukoloni igihugu cyari gifite inzego z’imiyoborere, imibanire n’ubukungu byari bifite uko byubatse, ariko bikaza gusenywa n’abakoloni.

Ati “Iki gihugu cyari gisanzwe gifite inzego zitandukanye z’imibereho n’imiyoborere, ndetse n’ubukungu bwacyo bwari bufite uko bwubatse. U Rwanda rwari rufite uburyo bwo kuyobora inzego zitandukanye, zirimo ubuhinzi n’ubworozi, kandi rwari rufite n’uburyo bwo guteza imbere inganda n’ubukorikori.”

Yavuze ko abakoloni baje mu Rwanda bitwikiriye amadini, bagatangira guhindura imiyoborere n’imibereho y’Abanyarwanda, ari na ko babacengezagamo amacakubiri.

Ati “Baducengejemo amacakubiri yabo, basenya imiyoborere yacu, basenya umubano n’ubumwe bw’Abanyarwanda, bagamije kutuyobora uko babyifuza no kudusahura imitungo yacu.”

Bazivamo yagaragaje ko ibibazo byatewe n’ubukoloni byakomeje no mu gihe cya Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri, aho Abatutsi bibasiwe, bamwe bakicwa, abandi bagatwikirwa amazu, mu gihe abandi bahungiye mu mahanga.

Yavuze ko n’Abanyarwanda bari barahunze batemererwaga gusubira mu gihugu cyabo, ibintu byatumye urubyiruko rw’icyo gihe rutangira gutekereza ku buryo bwo guhindura iyo miyoborere.

Ati “FPR-Inkotanyi rero yavutse kubera ibyo bibazo byose byariho, bifitanye isano n’ubukoloni, bikaza gukomeza kugeza kuri Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri. Icyo gihe Abanyarwanda bari impunzi ntibemererwaga gusubira mu gihugu, ndetse n’abageragezaga kwinjira barasubizwaga inyuma nk’abanyamahanga.”

Yashimangiye ko urubyiruko rw’ubu rukwiye gufatira urugero ku rwagize uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byari byugarije igihugu, rugaharanira kugira uruhare mu gukemura ibibazo bihari no kubaka ahazaza harushijeho kuba heza.

Bazivamo yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga, by’umwihariko urubyiruko, kubyaza umusaruro amahirwe bafite muri iki gihe, aho gutegereza ko azabageraho mu bihe biri imbere.

Ati “Amahirwe ni menshi ubu, muyafate. Iyo utayafashe ubu ugategereza usanga ntayagihari"

Yakomeje ashimangira ko buri Munyarwanda, aho yaba atuye cyangwa akorera hose, akwiye guharanira kugira uruhare mu bikorwa bifitiye abandi akamaro.

Ati "Buri Munyarwanda akwiye kuba uw'ingirakamaro aho ari hose."

Bazivamo yanagarutse ku ndangagaciro zikwiye kuranga abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, asobanura ko kuba inyangamugayo bisaba gukora ibyo umuntu yiyemeje, akabikora neza kandi ku gihe.

Yashimangiye ko buri wese akwiye guharanira gukora ibikenewe uyu munsi, kugira ngo ejo hazabe heza kurushaho, ndetse n’ibihe bizakurikiraho birusheho kuba byiza.

Abitabiriye uyu mwiherero bashishikarijwe kumenya amateka y’u Rwanda, gukurikiranira hafi ibibera mu gihugu no gusobanurira abandi ukuri ku Rwanda bashingiye ku makuru yizewe, aho gukwirakwiza amakuru badafitiye gihamya.

Basabwe kandi kutagarukira ku magambo, ahubwo bagashyira imbere ibikorwa bifatika bigirira akamaro umuryango mugari.

Urubyiruko rwasabwe gufata inshingano rudategereje kujya mu buyobozi

Mu biganiro byatanzwe ku munsi wa mbere w’uyu mwiherero, hagarutswe ku ruhare rw’urubyiruko mu gukomeza kubaka igihugu, by’umwihariko binyuze mu gufata inshingano, gukoresha ubumenyi rufite no gushyira inyungu rusange imbere y’iz’umuntu ku giti cye.

Aristide Shema yagaragaje ko kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu bidakwiye kugarukira ku nyungu z’umuntu ku giti cye, ahubwo ko bisaba kumva ko buri wese afite inshingano zo gutanga umusanzu.

Ati "Gufata ibirindiro bitangira iyo intego z'umuntu zirenze inyungu ze bwite, zikaba inshingano."

Yasabye urubyiruko kwiga, kwihangira imirimo no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere, rutarinze gutegereza guhabwa imyanya y’ubuyobozi.

Ati "Wige,Wubake,Utange umusanzu. Fata inshingano utarinze gutegereza umwanya w’ubuyobozi."

Ivan Shema we yagaragaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakwiye gukoresha amahirwe n’ubunararibonye bahakura mu guteza imbere igihugu bakomokamo.

Yashimangiye ko kugira ibyo umuntu ageraho mu mahanga bidakwiye gutuma yibagirwa igihugu cye, ahubwo ko bikwiye kumubera imbarutso yo kurushaho kugira uruhare mu iterambere ryacyo.

Ati "Kugera ku ntsinzi mu mahanga ntibivuze kwibagirwa u Rwanda, ahubwo ni ugukoresha iyo ntsinzi mu kurwubaka.”

Yakomeje ati “Urukundo rw'igihugu ntirugaragarira mu magambo gusa, ahubwo rugaragarira mu bikorwa bifatika bigiteza imbere.”

Jeanne D’Arc Murebwayire yagarutse ku kamaro ko gushyiraho uburyo butuma urubyiruko ruhabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo, kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo no kwigira ku bafite ubunararibonye.

Ati "Gufata ibirindiro bisaba kubaka imbuga zifite icyizere, aho urubyiruko rwumva, rugahabwa uruhare, kandi rugakurira mu nshingano."

Yashimangiye ko ubujyanama n’ubukangurambaga bigenewe urubyiruko bidakwiye kugarukira ku magambo, ahubwo bikwiye kubafasha gushyira mu bikorwa indangagaciro zifitiye akamaro sosiyete.

Ati "Ubukangurambaga n’ubujyanama nyakuri bikorwa binyuze mu guhindura indangagaciro mu bikorwa by'indashyikirwa bifitiye umuryango akamaro."

Ibi biganiro byagaragaje ko kubaka igihugu bisaba uruhare rwa buri wese, by’umwihariko urubyiruko, rusabwa gukoresha amahirwe rufite mu kwihugura, kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Diaspora yasabwe kongera uruhare mu ishoramari n’iterambere ry’u Rwanda

Muri uyu mwiherero hanatanzwe ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “U Rwanda mu Isi Ihinduka: Umusanzu wa Diaspora mu Mpinduka n’Iterambere by’Igihugu”, cyagarutse ku buryo Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, cyane cyane binyuze mu ishoramari, ikoranabuhanga no gusangira ubumenyi.

Divine Akanyange yagaragaje ko Gahunda ya Kabiri ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere (NST2) n’Icyerekezo 2050 (Vision 2050) bitanga amahirwe mashya ku Banyarwanda baba mu mahanga yo gushora imari mu bikorwa by’iterambere.

Yasobanuye ko uruhare rwa Diaspora mu ishoramari rushobora gufasha igihugu kongera umusaruro, guhanga imirimo no gukomeza kubaka ubukungu bufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bishobora kubugiraho ingaruka.

Yashimangiye ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakwiye kumenya amahirwe y’ishoramari ari mu gihugu no kuyabyaza umusaruro, aho kugarukira gusa ku kohereza amafaranga imiryango yabo.

Fidèle Sugira na we yagarutse ku ruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu iterambere ry’igihugu, agaragaza ko ishoramari ari imwe mu nzira z’ingenzi zishobora gutuma ubumenyi n’umutungo bafite bigirira igihugu akamaro.

Yagaragaje ko hakiri imbogamizi zishobora gutuma bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga batitabira ishoramari uko bikwiye, ashimangira ko kongera ubufatanye hagati yabo no kubagezaho amakuru ahagije ku mahirwe ahari byafasha kuzikemura.

Yavuze ko ubukangurambaga n’ubufatanye mu Banyarwanda baba mu mahanga ari ingenzi mu kubafasha kumenya aho bashobora gushora imari n’uburyo bwo gukurikirana ibikorwa byabo.

Nsabimana Shema Aristide yibanze ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu koroshya ishoramari ry’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Yagaragaje ko iterambere ry’ikoranabuhanga rituma umuntu ashobora gushora imari mu Rwanda, agakomeza gukurikirana no gucunga ibikorwa bye atiriwe ava mu gihugu atuyemo.

Yasobanuye ko gukoresha ibisubizo by’ikoranabuhanga bishobora gufasha abashoramari kubona amakuru ku gihe, gukurikirana uko imishinga yabo ihagaze no gufata ibyemezo bishingiye ku makuru afatika.

Yashimangiye ko ibi bisubizo bigira uruhare mu kongera icyizere cy’abashoramari no gukuraho zimwe mu mbogamizi ziterwa no kuba batuye kure y’aho ibikorwa byabo bikorerwa.

Abatanze iki kiganiro bahurije ku kuba Abanyarwanda baba mu mahanga bafite amahirwe yo kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’u Rwanda, binyuze mu ishoramari, guhererekanya ubumenyi no gukoresha ikoranabuhanga.

Urubyiruko rwasabwe kugira uruhare mu gusigasira ubumwe n’ubwiyunge

Ku munsi wa kabiri w’uyu mwiherero, habaye ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Gushimangira Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda mu Byiciro Byombi by’Imyaka”, cyibanze ku buryo indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge zakomeza gusigasirwa no guhererekanywa hagati y’ibisekuru.

Abatanze ibiganiro bagarutse ku kamaro ko guha urubyiruko umwanya mu buyobozi, kurutoza indangagaciro z’igihugu no kurutegura kuzafata inshingano zo gukomeza kubaka ku byagezweho.

Dr Daniel Ngamije, wari waturutse mu Busuwisi, yagaragaje ko kubaka ahazaza heza h’igihugu bisaba gusigasira ibyagezweho, by’umwihariko indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge.

Yashimangiye ko ubwiyunge budakwiye gufatwa nk’igikorwa cyarangiranye no gukemura ibibazo by’amateka gusa, ahubwo ko bugomba no kujyana no gutegura urubyiruko ruzakomeza kubungabunga umurage w’igihugu.

Sanny Ntaganira Aline, wari waturutse mu Bufaransa, yagaragaje ko amateka y’u Rwanda akwiye guhererekanywa hagati y’ibisekuru, kugira ngo abato basobanukirwe inzira igihugu cyanyuzemo n’uruhare rwabo mu kubaka ahazaza hacyo.

Yashimangiye ko urubyiruko rukwiye guhabwa umwanya mu nzego z’ubuyobozi, kugira ngo rugire uruhare mu gufata ibyemezo no gutegura iterambere ry’igihugu.

Albert Rukerantare, wari waturutse mu Bubiligi, yavuze ko indangagaciro zaranze urugamba rwo kubohora igihugu zikwiye guhuzwa n’imyumvire y’urubyiruko rw’iki gihe, kugira ngo rubashe kuzikomeza no kuzibyaza umusaruro.

Yagaragaje ko guhererekanya ubuyobozi hagati y’ibisekuru bisaba ibiganiro bihoraho, ubujyanama no guha abakiri bato amahirwe yo kwigira ku bafite ubunararibonye.

Ku ruhande rwe, Jean Marie Vianey Kananura yagaragaje ko gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda baba mu mahanga bisaba gushyiraho uburyo bubahuza, cyane cyane binyuze mu matsinda y’abanyeshuri n’abakozi, kugira ngo bajye bungurana ibitekerezo, bigishanya kandi basangira amakuru.

Yanashimangiye ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakwiye gukomeza kuzirikana uruhare bafite mu iterambere ry’igihugu, by’umwihariko binyuze mu gusangiza u Rwanda ubumenyi n’ubunararibonye bungukiye mu bihugu batuyemo.

Muri rusange, ibiganiro byatanzwe muri uyu mwiherero byagarutse ku nshingano z’Abanyarwanda baba mu mahanga mu gusigasira amateka n’indangagaciro z’igihugu, kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, gushora imari mu Rwanda no gutegura urubyiruko ruzakomeza kubaka ku byagezweho.

Abitabiriye uyu mwiherero bashishikarijwe kutagarukira ku kumenya ibibazo n’amahirwe igihugu gifite, ahubwo bagashyira imbere ibikorwa bifatika bizatuma ubumenyi, ubushobozi n’ubunararibonye bafite bigira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.