Nyuma y’uko umuraperi Sean Combs ‘P. Diddy’ ajyanywe mu bitaro igitaraganya mu mpera z’icyumweru gishize, byamenyekanye ko uyu mugabo yarwanye na mugenzi we agakomereka bigatuma ajyanwa kuvurirwa hanze ya gereza.
Michael Jackson agiye gukorwaho icyegeranyo kigaruka ku gitaramo yakoreye mu karuhuko ka Super Bowl, mu gihe A$AP Rocky yateguje ibitaramo muri Australia na New Zealand. Ku rundi ruhande Beyoncé yatanze ubufasha bwo kubakira abatagira aho kuba bw’agaciro ka miliyari zisaga 12 Frw.
Hasohotse raporo y’imyitwarire ya P. Diddy muri gereza, ishobora kuzatuma yimurwa muri gereza afungiyemo ya FCI Fort Dix iherereye i New Jersey muri Amerika.
Umuhanzi Sean Diddy Combs wamamaye nka P.Diddy yakuwe muri gereza ya FCI Fort Dix yo muri Leta ya New Jersey muri Amerika mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihutirwa nyuma yo kugwa nabi.
Nimba ukoresha imbuga nkoranyambaga, ushobora kuba warigeze kuzibonaho amashusho yazisakayeho agaragaza umugore wari uri kumwe n’umwana we, avuga ko yamwise amazina y’umubyinnyi Titi Brown kubera urukundo amukunda.
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Burna Boy yashyizwe ku rutonde rw’Abanyafurika 15 bakomeye, naho umunyarwenya Kevin Hart arifuza ko urukiko rutakwita ku buhamya bw’umufatanyacyaha ushinjwa kugira uruhare mu mashusho y’urukozasoni agaragaza uyu munyarwenya asambana.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yatangaje ko atafunzwe kandi ameze neza, anyomoza amakuru yari ari amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok avuga ko yatawe muri yombi.
Umuraperi w’umunyamerika Sean Combs ‘P. Diddy’ yongeye kongererwa iminsi azamara muri gereza afungiyemo ya FCI Fort Dix iherereye i New Jersey, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu nkuru z’imyidagaduro ziriwe, Shakira yanditse amateka aba umuhanzi ukoze igitaramo kikarebwa cyane kurisha ibindi ku Isi, mu gihe Kanye West n’umugore we batunguranye mu iserukiramuco i Los Angeles bakigarura amaso y’abafana.
Umunyamakuru Murindahabi Iréné, uzwi nka M.Iréné mu myidagaduro, yasubije Ouedraogo uherutse gutangaza ko yamushimuse akajyanwa mu bukwe bwe ku ngufu.
Muhirwa Fils Jovan, wamenyekaniye mu muziki nka Muriro, yatangaje ko hari igihe cyageze agiye gusezera muri uyu mwuga aho yakoreraga; ariko umuntu amusaba kwihangana undi arabyemera.
Umunyamerika Halle Berry, umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli, ameranye nabi n’uwahoze ari umugabo we, Olivier Martinez, amushinja guhohotera umuhungu babyaranye w’imyaka 12 y’amavuko.
Ibitaramo bibiri umuhanzi Kanye West, yari gukorera mu Burusiya byasubitswe. Byari bitegerejwe mu kibuga cya Gazprom Arena giherereye mu gace ka St Petersburg ku wa 10 na 11 Ukwakira 2026.
Igihe umuraperi Sean Combs wamamaye nka P. Diddy yari kuzamara muri gereza cyongeye kugabanywa gishyirwa ku wa 21 Mutarama 2028.
Umuhanzi w’Umunyamerika, Miley Cyrus yahinduye izina ry’ubuhanzi, aho agiye kujya akoresha izina rimwe gusa rya “Miley” mu gihe yitegura gushyira hanze album ye nshya.
Perezida wa Amerika Donald Trump yategetse ko amabendera ya Amerika yururutswa kugeza mu cya kabiri bikazamara icyumweru cyose hagamijwe kunamira Dolly Parton witabye Imana afite imyaka 80.
Umuhanzi wamamaye mu njyana ya Country Music, Dolly Parton, akaba n’umukinnyi wa filime no mu bikorwa byo gufasha abatishoboye yapfuye afite imyaka 80.
Ku munsi wa mbere w’urubanza ku wishe Tupac Shakur, ubushinjacyaha bwagaragaje Duane “Keffe D” Davis nk’uwari umuyobozi w’agatsiko washakaga kwihorera, bukamushinja kuba ari we wateguye igitero cyo kurasa uyu muraperi wari icyamamare.
Umuraperi Sean Combs, wamamaye nka P. Diddy, yavanywe mu kasho, aho yari afungiye mu kumba ka wenyine, ahita ashyirwa muri gereza rusange.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko abantu bakodesha inzu zikorerwamo ibirori, utubari n’utubyiniro hagakorerwa ibikorwa bibi bose bazajya babihanirwa, anahishura ko ibintu byo kujya kubyina abantu bakagaragaza imyitwarire mibi bitazihanganirwa.