Nyiranyamibwa, wari umaze imyaka myinshi mu muziki nyarwanda, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 16 Ukwakira 2026.

Mu itangazo umuryango we washyize ahagaragara, wagaragaje akababaro watewe n’urupfu rutunguranye rw’uyu muhanzi.

Ku mugoroba wo kuri uwo munsi, ubwo bari mu Karere ka Kirehe, bamwe mu bahanzi bakoranye na Nyiranyamibwa bagarutse ku byo bazamwibukiraho.

Mariya Yohana yavuze ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye, kuko yari umwe mu bahanzi bafashaga urubyiruko kumenya indangagaciro zikwiye kururanga.

Yagize ati “Tumusabire Imana imwakire, imuhe iruhuko ridashira kandi inakomeze abasigaye mu muryango we. Asize abana, abakobwa n’abuzukuru nibakomere kandi bazakurikize inama yabahaye muri ubu buzima.”

Jean Marie Vianney Muyango na we yavuze ko urupfu rwa Nyiranyamibwa rusize icyuho gikomeye, cyane cyane mu gihe abahanzi bakuru bagikenewe mu guha impanuro abakiri bato.

Ati “Imana yamuremye ikaba imusubiranye, twese ni yo nzira yacu. Gusa turababaye nk’abantu twabanaga na we. Mu minsi nk’iyi yakagombye kudufasha kwigisha urubyiruko. Tubuze umuntu w’umuhanga cyane washoboraga kudufasha guhanura abato muri iki gihe.”

Senderi Hit yavuze ko Nyiranyamibwa atazibagirana kubera uruhare yagize mu muziki wo gukunda igihugu, uburere mboneragihugu no gusigasira amateka y’u Rwanda.

Yamwibutse nk’umubyeyi washoboraga kwegera urubyiruko akaganira na rwo mu buryo bworoshye.

Ati “Iyo twajyanaga mu rubyiruko, yisanishaga na rwo nkabikunda kugira ngo abone uko aruha ubutumwa.”

Senderi yavuze ko bari bamaranye imyaka irenga 20 bakorana mu muziki, anamwibukira ku ruhare yagiraga mu gukangurira abahanzi guhanga indirimbo zivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Ntabwo navuga ko agiye kuko hagiye umubiri, ariko indirimbo ze zirahari. Tuzakomeza kumwibuka n’abato bazisigasire.”

Souzanne Nyiranyamibwa yari umwe mu bahanzi b’inararibonye mu muziki nyarwanda, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Telefone ko ititaba’ na ‘Ni muberwe bakobwa’.

Yagize kandi uruhare mu muziki wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Ese mbaze nde?’, igaruka ku gahinda n’ingaruka Jenoside yasize ku Banyarwanda.

Nyiranyamibwa Souzanne ni umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye mu Rwanda