Uyu mugore yareze uyu mugabo mu rukiko yifuza ko yakwimwa uburenganzira bwo kongera guhura n’uyu mwana wabo, nyuma y’uko agaragaje uyu mugabo nk’umunyarugomo mu mateka ye.
Umunyamategeko wa Halle Berry, Marina Beck, yabwiye TMZ ko hari “ibihamya byinshyi, birimo n’imyanzuro y’ubucamanza, bigaragaza ko inshuro nyinshi uyu mugabo yagiye arenga ku mabwiriza yahawe n’urukiko” kandi akitambika imyigire y’umwana wabo n’undi muhungu muto wa Halle Berry.
Akomeza agira ati “Muri ubwo buryo, ikirego cya none nticyatunguranye ngo gitangwe n’umuntu utazi neza amateka ye y’imyitwarire y’ihohotera, ishyari n’urugomo”.
TMZ yavuze ko Olivier na we aherutse kuregera ndetse agahabwa uburenganzira bwo kubuza Halle Berry guhura na we, ku wa Kane tariki ya 1 Ukwakira 2026. Muri icyo kirego, ashinja Halle Berry ko kubangamira uwo muhungu wabo witwa Maceo ku wa Gatandatu ushize ubwo yari ari kwa Halle Berry.
Nubwo umunyamategeko wa Halle atasobanuye neza ihohoterwa yarezwe, bigaragara ko ari ukutumvikana kwabaye mu 2012 hagati ya Olivier na Gabriel Auby wari warigeze kuba umugabo wa Halle Berry.
Icyo gihe Gabriel yavugaga ko Olivier yamwatatse ashaka kumwica ndetse akamwibasira mu makimbirane Halle yagiranye na Gabriel bapfa umukobwa wabo, Nahla. Yanashinjije Olivier kumukubita akagusha umutwe ku isima, akahakomerekera bikomeye.
Halle yahakanye kugira uruhare muri iyo mirwano ndetse avuga ko Gabriel wari we nyirabayazana.
Kuri ubu, Olivier avuga ko Halle yasimbukiye kuri uwo mwana wabo, Maceo, akamufata akamuniga agahera umwuka.
Halle yategetswe n’urukiko gusigamo metero zisaga 91 hagati ye na Olivier. Icyakora, urukiko ntirwigeze rumubuza kuba yahura n’umwana we.
Halle na Olivier bashyingiranywe mu 2013, batandukana mu 2016, ariko gatanya bayibona mu 2023, bakomeza gufatanya kurera Maceo.



Ibitekerezo 0