Ni indirimbo yari imaze igihe kitari gito itegerejwe n’abakunzi b’umuziki dore ari indirimbo ya mbere ihuriweho n’aba bahanzi bari mu bahagaze neza mu muziki Nyarwanda.
Icyakora gukoreshamo AI no ku mashusho ya The Ben ubwe byatunguye benshi mu babonye ayo mashusho.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Director Aky, wayoboye amashusho yayo, yavuze ko AI yakoreshejwe hagamijwe kuryoshya iki gihangano.
Ati “AI irahari kandi ni igikoresho cyo kwifashisha. Nkatekereza ko ko rero iyo ikoreshejwe mu buryo bwiza, bwa nyabwo, yazamura urwego rw’amashusho. Harimo ibice byakozwe na AI ni byo, hakabamo n’ibya nyabyo. Ni ibintu byinshi nyine biri hamwe”.
Iyo urebye witegereje neza ayo mashusho, ubona harifashishijwemo ibice birimo imodoka, moto, abakinankuru barimo inkumi, intama nyinshi, inyubako, n'ibindi bigaragara nk'ibihimbano.
Amashusho ya Oniva yafashwe anatunganywa na Aky, mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na ‘Producer’ Badman Quba afatanyije na Madebeats.
Oniva ni imwe mu ndirimbo ziri kuri album ‘Propaganda’ Diez Dola yitegura gushyira ahabona nk’uko yabiteguje.


Ibitekerezo 0