Ibi birego bifitanye isano n'ikigo cyo muri Amerika gikorana n'umuhanzi Bruce Melodie, nk'uko byagarutsweho mu makimbirane amaze iminsi hagati y'uyu muhanzi na Yago.
Ku wa 15 Ukwakira 2026, Yago yatangaje ko shene ye yari imaze guhabwa ibihano bitatu na YouTube, ndetse ko yahawe iminsi umunani yo gukemura ikibazo kugira ngo itazasibwa burundu.
Mu mabwiriza ya YouTube, shene ifite ibihano bitatu byo kutubahiriza uburenganzira ku bihangano ishobora gusibwa. Nyirayo ashobora kugerageza gukemura ikibazo binyuze mu nzira ziteganywa n'uru rubuga, zirimo kumvikana n'uwatanze ikirego cyangwa kukijuririra.
Mu kiganiro Bruce Melodie yagiranye na IGIHE ku wa 16 Ukwakira 2026, yavuze ko Yago yari akwiye kwegera abatanze ibirego kugira ngo hashakwe uko ikibazo gikemuka.
Ati "Nabonye yinangiye. Nta n'ubwo ari njye yavugisha kugira ngo ibintu bikemuke. Yakwandikira email yamureze. Babaye bangarutseho, nanjye namufasha kugira ngo bivemo."
Bruce Melodie yasobanuye ko ikibazo kiri mu maboko y'abafite uburenganzira ku bihangano bye, by'umwihariko abaguze album ye *Colorful Generation*.
Icyakora, Yago yari yabanje kugaragaza ko adateganya gusaba imbabazi, nubwo hari abari bamugiriye iyo nama.
Mu butumwa yatanze ku wa 16 Ukwakira, yagize ati "Nsabe imbabazi nde? Nasaba imbabazi Imana, Yesu, Mwuka Wera, umuryango wanjye (papa na mama) n'igihugu."
Yanavuze ko yiteguye guhangana n'abo afitanye na bo ibibazo, akoresha amagambo agira ati "Ijisho rihorerwe irindi, inkota ihorerwe indi."
Yago yaje kwisubiraho, asaba imbabazi
Nyuma y'iminsi mike, Yago yahinduye imvugo, asaba imbabazi ku magambo yakoresheje mu bihe byashize.
Mu nyandiko ndende yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu Ukwakira 2026, yemeye ko hari ubwo yakoresheje imvugo zikarishye mu kurengera izina rye n'ikigo yashinze, zimwe muri zo zikaba zitarakiriwe neza.
Yagize ati "Nta rwango, nta nabi, nta mugambi mubisha, nta kwibasira cyangwa se ingengabitekerezo mbi uko isa kose nabikoranye […] Nciye bugufi, mbisabiye imbabazi."
Nubwo Yago yasabye imbabazi, ntibiramenyekana niba hari ubwumvikane bwabaye hagati ye n'abatanze ibirego kuri YouTube.
Mbere yo gusaba imbabazi, Yago yari yanatanze ikiganiro kuri B&B Kigali FM, aho yatangaje ko ateganya kuva muri Uganda aho amaze imyaka isaga ibiri, agatahuka mu Rwanda.






Ibitekerezo 0