Uyu muhanzi yapfuye ku wa 25 Kanama 2025 azize uburwayi. Umuryango we wavuze ko ubuzima bwe bwaranzwe n’urukundo, kwicisha bugufi n’izindi ndangagaciro zatumye benshi bamwiyumvamo.

Dolly Parton wamamaye cyane mu njyana ya Country. Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko iki gihugu gihombye umuhanzi w’icyamamare.

Ati “Iki ni igihombo gikomeye kuri miliyoni nyinshi z’abantu. Nta muntu wigeze ubaho umeze nka we nta n’uzabaho. Hagamijwe kumwubaha, ndururutsa amabendera ya Amerika mu gihugu hose mu gihe cy’icyumweru.”

Parton yari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime ndetse yamamaye no mu bikorwa by’ubugiraneza bitandukanye. Mu rugendo rw'imyaka irenga 50 ari umuhanzi yamamaye cyane mu ndirimbo nka “Jolene,” “I Will Always Love You” “9 to 5.” n'izindi nyinshi.

Hemejwe ko amabendera ya Amerika yuzururutswa kugera muri kimwe cya kabiri mu gihe cy'icyumweru kubera urupfu rwa Dolly Parton
Hemejwe ko amabendera ya Amerika yuzururutswa kugera muri kimwe cya kabiri mu gihe cy'icyumweru kubera urupfu rwa Dolly Parton