Burna Boy yashyizwe ku rutonde rwa ’15 African Icons’ rwakozwe na Forbes igamije kugaragaza abantu 15 b’Abanyafurika b’ibikomerezwa kurusha abandi.

Ni urutonde ruriho abandi nka Aliko Dangote usanzwe ari umukire wa mbere muri Afurika, Mo Abudu, DR. Ngozi Okonjo-Iweala n’abandi 11, bose hamwe bakaba 15.

Uru rutonde rushyirwaho abanyacyubahiro bafite intumbero zihamye ku mugabane wa Afurika, ariko ibikorwa byabo bikaba byaragize impinduka nziza ku muco, ubukungu n’imiyoborere, bikazamura iterambere rya Afurika ku Isi.

Kevin Hart mu mashusho y’urukozasoni
Kevin Hart mu mashusho y’urukozasoni

Kevin Hart mu mashusho y’urukozasoni

Umunyarwenya Kevin Hart yifuza ko urukiko rutakwita ku buhamya bw’umufatanyacyaha we ushinjwa kugira uruhare mu mashusho y’urukozasoni agaragaza uyu munyarwenya asambana n’uwahoze ari umukozi we wo mu rugo.

Uyu mukozi witwa Miesha Shakes, usanzwe warareze Kevin Hart, aherutse kwifuza ko uwo mutangabuhamya yagira ibyo abwira urukiko mu kirego cy’amashusho y’urukozasoni y’aba bombi; icyakora kuri ubu Kevin Hart ntashaka ko uwo mutangabuhamya agira icyo abivugaho imbere y’abacamanza.

Kevin Hart yarezwe na Miesha wamukoreraga mu rugo kuva mu 2017 kugeza mu 2020, avuga ko umufatanyacyaha Montia Sabbag ari we mutangabuhamya ukomeye wahamya ukuri kuri iki kirego.

Kevin Hart na we ashinja Miesha ko yavugiye byinshi ku buzima bw’ibanga bwa Kevin mu kiganiro na Tasha ku mbuga nkoranyambaga.

Aho ni na ho Kevin Hart ahera avuga ko yaba ari we wishe amasezerano bari baragiranye y’uko ntawuzigera asakaza ayo mashusho y’urukozasoni yabo. Kevin Hart yemeza ko hari habayeho amasezerano y’ubwumvikane mu kuyafata.

Icyakora, Miesha we ahamya ko koko ayo masezerano yabayeho ariko ko Kevin Hart atigeze yubahiriza ibiyagize.

Mu nyandiko Kevin Hart yahaye urukiko, avuga ko Miesha yatanze abatangabuhamya b’imburamumaro, barimo na Montia avuga ko ntacyo yamara muri uru rubanza.

Kevin Hart anavuga ko izina rye ryahaseberejwe na Miesha muri icyo kiganiro yakoze, akifuza indishyi y’akababaro itaratangarizwa ingano.

Tanzania yagize umukobwa mwiza ugeze muri 25 ba mbere ku Isi

Umukobwa w’uburanga witwa Jihan Dimack, uhagarariye Tanzania mu marushanwa ya Miss Grand International 2026, yageze mu cyiciro gisigayemo 25 ba mbere muri aya marushanwa mpuzamahanga.

Ibihugu bya Afurika bindi bihagarariwe muri iki cyiciro ni Nigeria, na Côte d’Ivoire gusa.

Hanze ya Afurika ni u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Espagne, Vietnam, Thailand, Peru, Paraguay, Mexico, Malaysia, u Buholandi, Honduras, Costa Rica, u Bushinwa, Chile, Philippines, Uruguay, Cuba, Republika ya Tchèque, Guatemala na Venezuela.

Igitaramo cya Usher na Chris Brown cyasubitswe
Igitaramo cya Usher na Chris Brown cyasubitswe

Igitaramo cya Usher na Chris Brown cyasubitswe

Abafana bashobora kuzisanga batabonye igitaramo cya Usher Raymond na Chris Brown cyari gitegerejwe ahitwa Cincinnati mu kibuga cya Paycor Stadium ku wa 24 Ukwakira 2026.

Urubuga rwa Ticketmaster, rwagurirwagaho amatike y’ibi bitaramo, rwatangaje ko ruzasubiza amafaranga abafana bari baraguze amatike. Bazayasubizwa bitarenze hagati y’iminsi 14 na 21.

Nta mpamvu iratangazwa haba ku ruhande rwa Ticketmaster cyangwa urubuga rw’uruhererekane rw’ibitaramo rwari rurimo iki gitaramo.

Ticketmaster igaragaza ko ibitaramo byabo byagombaga kubera muri Indianapolis, Columbia na Carolina y’Amajyepfo byasubitswe.

Icyakora, igaragaza ko indi mijyi nka Atlanta, Los Angeles, New Orleans, Houston na Miami izakira ibi bitaramo by’aba bagabo nta kabuza.

Clave Davis azahabwa icyubahiro muri Grammy Awards 2027
Clave Davis azahabwa icyubahiro muri Grammy Awards 2027

Clave Davis azahabwa icyubahiro muri Grammy Awards 2027

Ibirori by’itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards bizabanzirizwa n’umugoroba, uzwi nka Pre-GRAMMY Gala’, wo kwibuka no kuzirikana ibigwi n’ubuzima bya Clive Davis.

Uyu Davis yahoze ari umunyamuryango n’umuyobozi ukomeye mu muryango wa Recording Academy utegura ukanatanga ibihembo bya Grammy Awards.

Ni umuhango uzaba ku wa 6 Gashyantare 2027, mu ijoro ribanziriza itangwa ry’ibi bihembo nagrukamwaka.

Burna Boy yaciye agahigo, ajya mu bikomerezwa 15 bya Afurika
Burna Boy yaciye agahigo, ajya mu bikomerezwa 15 bya Afurika