Niba ukunda umuziki Nyarwanda, ibyo ari byo byose waba warumvise izina rye ritangira mu ndirimbo z’abahanzi bakomeye rigira riti “Murirooo”. Biterwa n’uko ari umwe mu batunganya indirimbo bahagaze neza mu Rwanda.

IGIHE iherutse kwicarana na we, mu kiganiro cyabereye muri studio ye, ahishura byinshi ku buzima bwe, haba mu muziki nk’akazi no hanze yawo.

Guhera mu 2020 kugeza mu 2023, Muriro yari amaze gukorera indirimbo abarimo, Ruti Joel, Ariel Wayz, Kivumbi na Ish Kevin, n’abandi.

Muriro yagaragaje ko yamaze imyaka hafi ine ataratangira gusarura mu muziki nyuma afata umwanzuro wo kubivamo, ariko agirwa inama yo kwihangana.

Ati “Ubundi nabitangiye neza muri 2022. Ndavuga nti ‘noneho ubu ngiye kubijyamo byimbitse ariko nibyanga nzahita njya kwishakira akandi kazi, njye ntabwo naba umucunguzi w’injyana’. Buriya muri 2022 hari igihe byabaga bikaze ugasanga n’ay’ubukode yabuze, nkabona ni ‘ibisazi’ cyane”.
Producer Muriro akomeza agira ati “Kandi nkavuga nti ‘aho bukera ndabivamo’. Kuko ndabyibuka, hari umunsi nabwiye umuntu wari warampaye ibikoresho bye, ndamubwira nti ‘Rero aho bigeze biranze. Biranze cyane, ngiye kugusubiza ibintu byawe’”.

Uwo mugabo akimara kumva imbamutima ze, yaramufashije cyane amusaba gukomeza umutsi, amwizeza ko mu gihe kiri imbere bishobora kuzamuhira. Muriro ashimira uyu mugabo cyane ko atanamwishyuzaga aya ‘versement’ icyo gihe.

Nyuma mu 2023, Muriro yaje guhurira i Kigali n’umuhanzi wari uvuye hanze y’u Rwanda amuha amafaranga ibihumbi 100 RWF ngo amukorere indirimbo.

Ibi byatumye uyu muhanzi atangira kongera kwigirira icyizere dore ko indirimbo yari yarakoreye ba bahanzi zari zimaze kumumenyekanisha ku rwego rushimishije.

Ati “Numvaga bitabaho! Numvaga birenze cyane. Kuva ubwo nahise mvuga nti ‘Noneho, reka mbizemo mu buryo bwuzuye’”.

Mu mikoranire ye, ahuza na Amalon cyane dore ko yemeza ko ari we muhanzi rukumbi bashobora kwicarana bakandikana indirimbo bayihanaho ibitekerezo. Muriro ni na we wakoze indirimbo nyinshi zafashije Amalon mu igaruka rye mu muziki, nyuma y'igihe yari amaze acecetse.

Muri Afurika, Muriro ashima impano ya Wizkid, Rema na Producer P.Priime bose bakomoka muri Nigeria. Yifuza gukorera indirimbo abahanzi barimo Chris Brown.

Nubwo akorera umuziki mu Mujyi wa Kigali, yavukiye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba. Muriro yatangiye mu 2020 nyuma yo gukora akazi gatandukanye nko gukora amasuku no gufotora.

Zimwe mu ndirimbo yakzoe zikamumenyekanisha ku isoko ry'umuziki mu Rwanda


Izo aheruka gukora zamamaye