U Bufaransa: Ishyaka rya Macron rimaze umwaka umwe, rishobora kwigarurira imyanya myinshi mu Nteko
Ishyaka En Marche! rya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, byitezwe ko ryigarurira imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’amatora y’Abadepite yabaye muri iki gihugu rikaza imbere mu majwi nubwo ritagejeje asabwa ngo ryegukane intsinzi nta cyiciro cya kabiri cy’amatora kibayeho.