Ibi Umukuru w’Igihugu yabibasabye kuri uyu wa Gatanu, tariki 16 Kamena 2017, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 17 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe, umunsi wahuriranye n’igikorwa cyo gusoza icyiciro cya cyenda cy’amahugurwa y’abapolisi 363 binjijwe mu cyiciro cy’abofisiye bato, banahabwa ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP).
Amahugurwa y’aba bapolisi yatangiye muri Kanama umwaka ushize, aho yari yitabiriwe n’abagera kuri 370 ariko amezi 10 yamaze, ababashije kuyasoza bagera kuri 363 mu gihe abandi barindwi batayarangije bitewe n’impamvu zirimo iz’ikinyabupfura n’indwara.
Polisi y’u Rwanda yashinzwe mu 2000 aho mu myaka imaze yakoze ibikorwa byinshi birimo kubungabunga umutekano haba mu Rwanda no hanze yarwo, ibiteza imbere imibereho y’Abanyarwanda n’ibindi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yibukije ko nubwo polisi imaze imyaka 17, ari mike bityo ko igomba gukomeza kwiyubaka kugira ngo igere kure hashoboka, anayishimira ibikorwa imaze kugeraho.
Ati “Birumvikana ko polisi yacu ikiri nto, imyaka 17 ni mike bityo iracyiyubaka, ariko nagira ngo mbashimire imirimo myiza ikorwa harimo no gukomeza kwiyubaka.”
Yakomeje ashimira abapolisi bibjijwe mu cyiciro cy’abofisiye ku kazi keza bakoze ubwo bari bakiri mu mahugurwa, abibutsa ko ubu ari bwo akazi kabo gatangiye, abasaba kurangwa n’ubwitange.
Ati “Abofisiye bahawe impeta, namwe uyu munsi turabifuriza akazi keza kandi turabashimira akazi mwakoze mu gihe cy’amahugurwa kandi ubu imirimo nyayo nibwo igiye gutangira kandi turizera ko muzakoresha ibyo mwize, ibyo mwahuguwe muri iki gihe mumaze.”
Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bakomeje kugaragaza ubufatanye, bafasha polisi kuzuza neza inshingano zayo, abibutsa ko nta cyagerwaho hatabaye ubufatanye bw’inzego.
Perezida Kagame yibukije polisi y’u Rwanda ko nubwo hakongerwa amahugurwa n’ibikoresho ariko nta kinyabupfura, nta musaruro byatanga, abasaba guhora barangwa n’ikinyabupfura ndetse no kugendera ku ndangagaciro z’umuco.
Ati “Iterambere riragenda riza n’umutekano uragenda uza, ibyavuzwe byo kongera amahugurwa, ibikoresho ntabwo byagera kuri byinshi tutagendera ku kinyabupfura n’umuco mwiza ugomba kuturanga. Ikinyabupfura kigomba kuba umuco. Kubaha mugenzi wawe, kubaka ibikorwa byo guteza imbere igihugu bigomba kuturanga.”
“Abofisiye bahawe impeta ndabibutsa kimwe n’abantu musanze ko amahugurwa adahagije, ahubwo ni ngombwa kujyana n’uko umuntu abikoresha. Ibyo ni byo bitugarura ku kinyabupfura n’umuco ukwiye kujya uturanga mu bikorwa byacu.”
Umukuru w’igihugu yashimangiye ko igihugu kizi neza aho cyavuye, aho kiri n’aho cyifuza kugera bityo akaba ari yo mpamvu umutekano wakomeza kubungabungwa ku baturage n’abagenda mu Rwanda, gukomeza kuwubaka mu karere n’ahandi ku Isi.
Isabukuru ya polisi yizihijwe mu gihe yari imaze ukwezi mu bikorwa by’amajyambere yafatanyagamo n’abaturage mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byayo bizwi nka ‘Police Week’, aho hatanzwe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku baturage 3400.
Hasanwe kandi ibiraro hakorwa n’ibishya, abaturage batishoboye 700 bishyurirwa mituweli, hatunganywa imihanda ya kilometero 60, n’ubukangurambaga bugamije kurwanya ibyaha mu banyeshuri 92,000, abarimu n’ibindi.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya leta, Johnston Busingye, yashimangiye ko polisi y’u Rwanda imaze gukora akazi gakomeye, ariko yibutsa ko uko iterambere ryiyongera hirya no hino ku isi ari nako n’inshingao za polisi ziyongera mu gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano.

















Ibitekerezo 0