CBA yaguze burundu Crane Bank ishami ry’u Rwanda

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 16 Kamena 2017 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Banki y’Ubucuruzi (CBA) y’Abanya-Kenya, yamaze kugura Crane Bank ishami ry’u Rwanda ryahakoreraga kuva mu 2014, nyuma y’aho iyo muri Uganda yahuye n’ibihombo byatumye igurishwa.

Crane Bank Uganda yaguzwe na DFCU Bank, nayo ikorera muri iki gihugu, nyuma y’uko iyi banki igize igihombo gikabije ndetse imicungire yayo ikegurirwa Banki Nkuru y’Igihugu.

Ibibazo by’imari Crane Bank Uganda yahuye nabyo ariko ntibyigeze bigira ingaruka ku mashami yayo mu Rwanda, ahanini bitewe n’ibisabwa kugira ngo abanyamahanga bafungure banki mu Rwanda.

Kugira ngo Ikigo cy’imari gitangire gukorera mu Rwanda gisabwa kuba gifite imari shingiro itari munsi ya miliyari 1.5 z’amanyarwanda, mu gihe banki yuzuye yo isabwa nibura miliyari eshanu z’amanyarwanda.

Gusa nubwo byari bimeze bityo, hatangiye ibiganiro na CBA kugira ngo yegukane imicungire y’iyi banki, ibyagezweho ku wa Gatatu, tariki 14 Kamena.

CBA yakoreraga mu Rwanda kuva muri Mutarama 2017 nk’Ikigo cy’imari iciriritse, iguze iyi Banki mu rwego rwo kwagura ibikorwa byabyo mu Rwanda no mu karere nk’intego yayo nkuko byemezwa n’umuyobizi wayo mukuru, Isaac Awuondo.

Mu itangazo yashyize ahagaragara ryabonywe na The New Times dukesha iyi nkuru, yagize ati “Kwegukana iyi banki ni ikimenyetso kigaragaza ubushake bwa CBA bwo kwagura ibikorwa byayo bisanzwe mu Rwanda ndetse tukanagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda binyuze muri serivise z’imari dutanga hano ku isoko.”

CBA ikigera mu Rwanda ku bufatanye na MTN Rwanda yahise itangiza serivisi yo kubitsa no kuguriza hakoreshejwe telefoni igendanwa izwi nka MoKash.

Nubwo impande zombi zamaze kumvikana ku masezerano yo kugura Crane Bank Rwanda, bigomba kubanza kwemezwa na Banki Nkuru y’u Rwanda, iya Uganda, iya Kenya ndetse n’Ikigo cy’Imari n’Imigabane muri Kenya.

Umuyobozi Mukuru muri CBA, Derrick Ouma, yatangaje ko mu gihe ibisabwa byose bitararangira, ngo amashami abiri y’iyi banki ari mu Mujyi wa Kigali azakomeza atadukanye nkuko bisanzwe, agenzurwe n’icyicaro cyayo gikuru kiri i Nairobi muri Kenya.

Yavuze ko iyi Banki izakomeza kugumana izina ryayo gusa ngo birashoboka ko mu gihe kiri imbere zazahuzwa.

Ouma yavuze kandi ko abakozi bari basanzwe bakorera iyi banki bazakomeza akazi kuko n’ubundi imirimo yayo igikomeje, gusa ngo birashoboka ko hazabamo impinduka bitewe n’uko imicungire yayo yahindutse.

Imibare yo kugeza kuri tariki 31 Ukuboza 2016, iyi banki yari ifite umutungo wa miliyari 2.2, yatanze inguzanyo zingana na miliyari 1.1, amafaranga yabikijwemo angana na miliyari 1.8 mu gihe inyungu y’abanyamigabane yo yanganaga na miliyoni 300.

Crane Bank Rwanda yamaze kugurwa na CBA y'abanya-Kenya/Ifoto: The New Times

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza