Mu Ukwakira 1990 nibwo ingabo zari iza RPA zatangiye urugamba rwo kubohora igihugu, ibyagezweho mu 1994 ubwo hahagarikwaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu gihe yareberwaga n’amahanga.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iryo torero rizamara ukwezi, rikabera mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare i Gabiro, mu Karere ka Gatsibo, Gen Kabarebe yasangije urwo rubyiruko bimwe mu byatumye babasha gutsinda urwo rugamba kandi bararwanaga n’abantu babarusha ingufu n’ubushobozi muri byose.

Gen Kabarebe yabwiye uru rubyiruko ko kugira ubuyobozi bureba kure biri mu byatumye ingabo za RPA zihangamura iza leta zari zishyigikiwe n’iz’amahanga nk’izari iza Zaire zatanze umusanzu ushoboka ariko bikanga bikaba iby’ubusa zikaneshwa.

Ati “Aha muri Gabiro mwicaye, dutangira urugamba mu 1990, Mobutu [wari Perezida wa Zaire] yohereje ingabo ze zikomeye cyane zitwaga ‘division special (commando)’ ziraza zidusanga hano ziraturasa zirahadukura ziratwirukankana zitugeza epfyiyongiyo muri pariki; twarongeye turisuganya turaza tukurasira ‘Abazayirwa’ ntibamenye ikibakubise. Twarabarashe abapfuye basigara muri iki kigo, abakijijwe n’amaguru barirukanse bava hano biba, bajya i Rwamagana bariba, bagera i Kigali bariba, bajya i Gisenyi bariba, bambuka i Goma baragenda.”

Yakomeje agira ati“Ntabwo ari imbunda nini twari dufite, ntabwo ari ubuhanga bwa gisirikare twari dufite, umuntu umwe twari dufite wari ufite ubumenyi mu bya gisirikare ni Perezida Paul Kagame wari uvuye muri Amerika mu ishuri rikuru rya gisirikare."

"Urebye nta nubwo twari dufite ubumenyi bwageza ku ngabo za Habyarimana zari zarize muri ‘Ecole de Guerres’ mu Bubiligi, mu Bufaransa n’ahandi. Baturushaga amashuri ya gisirikare ariko natwe hari icyo twabarushaga; bijyanye n’indangagaciro zidahinduka zirimo ubuyobozi bureba kure; kuko kugira Paul Kagame ku rugamba ari we uruyobora byashyizeho itandukaniro rigaragara. Yatanze umusanzu we ku kigero cya 90% wo gutsinda urugamba, 10% risigaye utangwa n’abandi bose. Ariko kuri we nk’umuyobozi, nk’umuntu ku giti cye yitanze kuri 90%.”

Yababwiye ko aho Maj Gen Fred Rwigema amariye kwicwa, ingabo zatangiye guhura n’ibibazo ari nako iza Habyarimana zitangira kubamerera nabi gusa ngo aho Perezida Kagame ahagereye yahise ahindura ibintu mu gihe gito gishoboka.

Ikindi yabwiye uru rubyiruko cyafashije ingabo zari iza RPA gutsinda urugamba, ni ugukunda igihugu, umuco wari uri mu barurwanye. Yabibukije ko abari ku rugamba bari urubyiruko ruto rwaretse ishuri ruharanira kugaruka mu gihugu cyarubyaye, bityo rero ngo iyo rutagira umutima wo gukunda igihugu ntiruba rwaremeye kubaho nabi ngo ruri kurwana.

Yababwiye kandi ko kudacika intege no gukomera ku ntego byatumye abarwanaga bagira imbaraga batsinda urugamba nubwo bwose babaga bari mu buzima bushaririye kandi ari nako umwanzi ataboroheye abamishaho amasasu y’urufaya.

Gen Kabarebe yabwiye uru rubyiruko ko kugira ikinyabupfura cyo ku rwego rwo hejuru byatumye bagera ku ntego bari bariyemeje yo kubohora igihugu no guhagarika jenoside yabaga.

Yashimangiye ko iki ari ikintu gikomeye cyabayeho bitewe n’uko abantu bari ku rugamba bari baturutse ahantu hatandukanye hari n’imico itandukanye, bityo rero ngo iyo bataremwamo kugira ikinyabupfura no kumvira byose nti byari kugerwaho.

Yashimangiye kandi ko iyo abarwanaga bose bataza kuba bahuje imyumvire ku cyo barwanira n’icyo baharanira, ibyagezweho bitari gushoboka kuko umwe yari kugenda akora ibye urugamba rukananirana.

Gen Kabarebe yavuze ko na nyuma y’urugamba indangagaciro yo kureba kure yatumye igihugu gitera imbere kugeza aho ubu gitangarirwa na benshi bitewe n’icuraburindi rya jenoside cyacicyemo.

Aha yavuze ko iyo umuntu ageze mu Rwanda atakemera ko rwabayemo jenoside bitewe n’intambwe rumaze kugeraho ruyikuye kuri duke rwamenye gucunga neza rutubyazamo ibyinshi kandi biteza imbere igihugu n’abagituye bose ntawuhejwe.

Uru rubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 10, rugizwe n’abari baratojwe mu byiciro icyenda bya mbere n’ab’uyu mwaka nkuko byari byatanzweho umurongo na Perezida Kagame ubwo yasozaga iry’icyiciro giheruka mu mwaka ushize. Biteganyijwe ko mu masomo bazahabwa hazaba harimo n’ajyanye n’igisirikare.

Gen James Kabarebe yashimangiye ko iyo ingabo zitangira umuyobozi ureba kure urugamba rwo kubohara igihugu rutari gutsindwa
Gen James Kabarebe yashimangiye ko iyo ingabo zitangira umuyobozi ureba kure urugamba rwo kubohara igihugu rutari gutsindwa
Urubyiruko rurenga 500 rukurikira impanuro za Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda
Urubyiruko rurenga 500 rukurikira impanuro za Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda