Mbirimo na Thrive
BK-BANNER
  • Kinyarwanda
  • English
  • French
IGEHE Logo
ILPD
  • Ahabanza
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuzima
  • Ubukerarugendo
  • Ubutabera
  • Ikoranabuhanga
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Amakuru
  • Diaspora
  • Abantu

Iyandikishe mu bohererezwa amakuru yacu

Amakuru agezweho ahita akugeraho

Dukurikire

Amakuru

  • Amakuru
  • Ubukungu
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Ubuzima
  • Ikoranabuhanga
  • Amashusho

IGIHE

  • Abo turi bo
  • Twandikire

Tugane

  • Kwamamaza
  • Gutanga amakuru
  • Amatangazo

Bana natwe aho uri hose

Application ya IGIHE wayisanga

  • Download on theApp Store
  • GET IT ONGoogle Play

© 2026 IGIHE.com. All rights reserved

  • Amategeko agenga imikoreshereze
  • Amategeko ajyanye n'amakuru bwite
Olivier Muhirwa
Olivier Muhirwa

X (Twitter)
Izanditswe na Olivier Muhirwa
Ahahoze Guest House ya Kibuye habaye amatongo
8 Kam 2013Amakuru
Ahahoze Guest House ya Kibuye habaye amatongo

{Nyuma y’imyaka itanu ahahoze Guest House ya Kibuye hasenywe, kuri ubu habaye amatongo ndetse n’abashoramari bari bategerejweho ko bazahagura bakahubaka hoteli yo mu rwego rwo hejuru nti baraboneka.} Guest House ya Kibuye ni umwe mu mahoteli yabonekaga mu Karere ka Karongi (Kibuye), ikaba kandi ari kimwe mu byiza nyaburanga byabonekaga ku kiyaga cya Kivu haba […]

Rwandatel ku iherezo
4 Kam 2013Amakuru
Rwandatel ku iherezo

{Umwaka w’1993, umwaka w’2013 nyuma y’imyaka makumyabiri Sosiyete Rwandatel S.A, ibikorwa byayo bigeze ku iherezo, nyuma y’aho ibyari bisigaye byegukanywe burundu na Sositeyi ya Liquid Telecom Rwanda, ibumbiye mu yindi sosiyete nini ya Econet Wireless Group yo muri Afurika y’Epfo.} Kuwa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2013, nibwo Liquid Telecom yegukanye ibikorwa n’ibikoresho bya Rwandatel […]

Kigali: Ishuri ry’ikitegererezo ryatashywe i Nyarugenge
5 Gic 2013U Rwanda
Kigali: Ishuri ry’ikitegererezo ryatashywe i Nyarugenge

{Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Gicurasi, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Dr Harebamungu Mathias yatashye ibyumba umunani by’amashuri y’uburezi bw’imyaka 12 mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.} Ibi byumba byubatse mu nzu y’igorofa, iyubakwa ryabyo rikaba ryaragizwemo uruhare n’ababyeyi n’Ubuyobozi bw’Umurenge. Dr Harebamungu yashimiye abagize uruhare mu iyubakwa ry’aya […]

Kalinda Viateur niwe wahimbye amwe mu magambo akoreshwa muri Ruhago mu Rwanda
10 Mat 2013Football
Kalinda Viateur niwe wahimbye amwe mu magambo akoreshwa muri Ruhago mu Rwanda

{Rwanyeganyeze, Kurengura umupira, Urubuga rw’amahina, Ruhago, Umurongo w’abagatanu, Kwamurura, Inyoni, Imboni, inguni, Urushundura, Imana y’ibitego, Kunobagiza, Rwari ruhiye ndetse n’ibindi, aya ni amwe mu magambo yahimbwe n’umunyamakuru Kalinda Viateur wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.} Nk’uko tubikesha Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru mu Rwanda, Kalinda yakoze kuri Radiyo Rwanda muri ishami rya “Documentation” nyuma aza kuba umunyamakuru […]

Sebanani André wishwe muri Jenoside yari muntu ki?
10 Mat 2013Biographies
Sebanani André wishwe muri Jenoside yari muntu ki?

{Sebanani André yavutse mu 1952, avukira mu cyahoze ari Komini Kigoma Perefegitura Gitarama, ubu akaba ari Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo. Amashuri yisumbuye yayize i Shyogwe nyuma aza gukomereza muri “Collège Officiel de Kigali: COK” nyamara yaje kwirukanwa hagati ajya gukora nk’umucungamari muri TRAFIPRO i Kabgayi. } Nk’Uko tubikesha Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru, SebananiI yaje gukora […]

Shabakaka Vincent, umunyamakuru wa mbere wasanze Inkotanyi ku rugamba
9 Mat 2013Kwibuka
Shabakaka Vincent, umunyamakuru wa mbere wasanze Inkotanyi ku rugamba

{Shabakaka Vincent yandikaga mu Kinyamakuru Kiberinka; umwuga w’ubunyamakuru yawutangiye mu 1990. Yarangwaga no gutinyuka kugaragaza ukuri, dore ko ari mu banyamakuru ba mbere batinyutse gusanga Inkotanyi aho zari zikambitse.} Shabakaka Vincent yashoboye gukora film docummentaire yise “Aho umwaga utari” yerekanaga uko ingabo za FPR zari zitwaye ku rugamba. Icyakora nyuma ya Jenoside iyo Filime ntiyongeye […]

Abapolisi 618 bazamuwe mu ntera
4 Mat 2013U Rwanda
Abapolisi 618 bazamuwe mu ntera

{Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko cyane cyane Itegeko Nshinga rya Repubulika y’uRwanda mu ngingo yaryo ya 113, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yazamuye mu ntera aba ofisiye ba Polisi y’u Rwanda 618.} Mu bazamuwe mu ntera harimo ba Ofisiye Komiseri 25: Abazamuwe ku ipeti rya “Deputy Commissioner General of Police (DCG) Abazamuwe ku […]

Dore iturufu igiye gukinishwa mu  kurandura amatati ashingiye ku butaka
26 Wer 2013U Rwanda
Dore iturufu igiye gukinishwa mu kurandura amatati ashingiye ku butaka

{Guhugura abaturage ku itegeko ry'ubutaka, kongerera ubushobozi no guha ibikoresho abunzi bakemura ibyo bibazo, ni zimwe mu nzira zigiye kwifashishwa mu kurandura burundu ibibazo byakunze ku garagara mu nkiko bishingiye ku butaka.} Mu bushakashatsi ku bijyanye n'abaturage n'ubutaka bwakoreye mu turere twa Gasabo, Kamonyi, Kayonza na kirehe bwerekanye ko abaturage 74% batazi amategeko abarengera ajyanye […]

Kamonyi: Abacukuzi  ba mine na kariyeri bibukijwe kirazira mu kazi kabo
1 Wer 2013U Rwanda
Kamonyi: Abacukuzi ba mine na kariyeri bibukijwe kirazira mu kazi kabo

{Kwirinda gukorera mu kajagari, kwita ku mutekano w’abakozi babo, kugira isuku aho bakorera, kwibutsa abikorera ko kizira gukoresha abana, ni byo Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye abacukuzi ba mine na kariyeri mu nama yabahuje kuri uyu wa kane tariki ya 28 Gashyantare 2013, ikaba yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Kamonyi.} Madamu Uwineza Claudine Umuyobozi w’Akarere Wungirije […]

Abayobozi ba M23 babujijwe kwidegembya
2 Mut 2013Muri Afurika
Abayobozi ba M23 babujijwe kwidegembya

{Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, ku wa Kabiri tariki ya Mbere Mutarama 2013, kafashe ibindi byemezo bikomeye ku bayobozi b’Umutwe wa M23 ndetse n’ab’umutwe wa FDLR. Iyi ikaba ari imitwe y’abarwanyi ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Igaranira Demukarasi ya Congo.} Amakuru dukesha France 24 avuga ko, Jean-Marie Runiga Lugerero na Eric Badege n’abandi bayobozi bo ku […]

Filimi “Amaherezo” igiye kujya ahagaragara
1 Mut 2013Sinema
Filimi “Amaherezo” igiye kujya ahagaragara

{Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2013, filimi yiswe amaherezo izashyirwa ahagaragara, dore ko guhera mu kwezi kwa Nyakanga ubwo yakinwaga abantu bari bayitegereje ari benshi.} Iyi filimi y’urukundo izashyirwa ahagaragara tariki ya 7 mutarama 2013, igaragaramo ibikorwa by’imirwano (romantic action film) yakozwe na Flash Media Productions iyoborwa na Uwiringiyimana Jean-Claude umuhanzi wa sinema akaba n’Umwarimu […]

Isozwa ry’umwaka wa 2012 muri Kigali (Mu mafoto)
31 Uku 2012U Rwanda
Isozwa ry'umwaka wa 2012 muri Kigali (Mu mafoto)

Imodoka zari zabuze Abaguraga impano baziguraga kubwinshi Aberekezaga mu ntara bari benshi i Nyabugogo Abacuruza imbuto bari basakiwe Isuku muri Kigali yari yose Umujyi wari utatse biryoheye ijisho Abacuruza inyama bari basakiwe Abasaza babashije gucinya akadiho mu gusoza umwaka mushya Impala n'Imparage Ababyina nti batanzwe Hari baraye mu nsengero Padiri ubwo umwaka wari urangiye yasabye […]

Inkongi y’umuriro yatikije byinshi muri 2012
31 Uku 2012U Rwanda
Inkongi y’umuriro yatikije byinshi muri 2012

{Umwaka wa 2012, wavuzwemo impanuka nyinshi zaturutse ku nkongi z’umuriro, aho hahiye amazu atuwemo, imodoka, n’amashyamba byakongotse, ariko by’ubwihariko hahiye inzu z’urubyiniro zigera kuri enye zirimo eshatu zo muri Kigali n’imwe yo mu Karere ka Ruhango.} Twifuje kubagezaho rero zimwe mu nkuru twakoze ku IGIHE mu mwaka wa 2012, twanditse zijyanye n’izi nkongi {{1. Down […]

Kigali: Telefoni yaturutse i Kinshasa yatumye abageni badasezerana
31 Uku 2012Utuntu n’Utundi
Kigali: Telefoni yaturutse i Kinshasa yatumye abageni badasezerana

{Ibi byabereye mu Mujyi wa Kigali muri Paruwasi Gatolika y’Umuryango Mutagatifu aho umukwe n’umugeni bari gusezerana, ariko bikaza kurangira bitabaye kubera telefoni yahamagaye iturutse i Kinshasa ivuga ko aba bageni bafite imiziro itabemerera gusezerana.} Aba bageni tugishakisha amazina yabo byari biteganyijwe ko basezerana ku Cyumweru ku itariki ya 30 Ukuboza 2012, bagasezeranira muri Centre Saint […]

Kigali: Ibitaramo ni uruhuri mu gihe umwaka mushya wegereje
30 Uku 2012U Rwanda
Kigali: Ibitaramo ni uruhuri mu gihe umwaka mushya wegereje

{Mu gihe habura igihe gito ngo umwaka wa 2012 ugere ku musozo uwa 2013 utangire, hirya no hino mu Rwanda by’umwihariko muri Kigali hateguwe ibirori bitandukanye byo gusoza umwaka, haba mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri, dore ko abatazaba bari mu nsengero, bazaba bari mu kundi kwishimisha gutandukanye.} Mu gusoza umwaka, mu Mujyi wa […]

Iposita: Abanyamuryango ba FPR basabwe gukotana
28 Uku 2012U Rwanda
Iposita: Abanyamuryango ba FPR basabwe gukotana

{Ibi aba banyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Kigo cya Ofisi y’Igihugu y’Amaposita babisabwe n’Umuyobozi w’uwo Muryango, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 umaze uvutse.} Muri ibi birori byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ukuboza 2012, Mukabera Marie Grâce ukuriye FPR mu Iposita, yibukije amavu n’amavuko ya yayo kuva yashingwa mu […]

Guhozwa ku nkeke n’umukoresha bishobora gutera indwara y’umutima
27 Uku 2012Kubaho
Guhozwa ku nkeke n’umukoresha bishobora gutera indwara y’umutima

{Abanyarwanda tugira umuco (sinzi niba ari mubi cyangwa ari mwiza) wo kuterekana icyo dutekereza, umuntu yakubaza uko umeze ukavuga ngo ni byiza, kandi uri gushinjagira ushira. Umuntu yagutuka, ukamusekera ngo atabona uko utekereza, n’ibindi. Nyamara byagaragayeko nk’abakozi bahozwa ku nkeke n’abakoresha babo bakinumira baba bafite ibyago byo kurwara umutima.} Nyamara ngo abantu baryumaho bagapfukirana uburakari […]

Rusizi: Abaturiye imipaka basabwe kugenzura urujya n’uruza rw’abambuka
27 Uku 2012U Rwanda
Rusizi: Abaturiye imipaka basabwe kugenzura urujya n’uruza rw’abambuka

{Ibi byazabwe abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu mirenge itandukanye, ubwo basurwaga n’abayobozi ba gisivili na gisirikare, mu rwego rwo kubasobanurira akamaro k’umutekano ndetse no kubasaba gukomeza kuwubungabunga cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2012.} Zimwe muri izi nama zabereye kuri site eshatu, arizo Muganza, Rwimbogo na Kamembe, zihuje abayobozi […]

Indi modoka yari irimo n’Abanyarwanda yakoreye impanuka  muri Uganda
27 Uku 2012U Rwanda
Indi modoka yari irimo n’Abanyarwanda yakoreye impanuka muri Uganda

{Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2012 ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, imodoka ya Sosiyeti ya Horizon yavaga i Goma [muri Congo] yerekeza i Kampala yakoze impanuka igeze i Masaka [muri Uganda] yerekeza i Kampala.} Amakuru dukesha umugenzi w'Umunyarwanda wajyaga muri Uganda wageze aho iyi mpanuka yabereye ikimara […]

Ishyaka rya Green Party ryatangiye gucengeza amatwara yaryo mu baturage
27 Uku 2012U Rwanda
Ishyaka rya Green Party ryatangiye gucengeza amatwara yaryo mu baturage

{Ishyaka Riharanira Demokorasi no Kurerengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ritaremererwa gukorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko, kuri ubu ryatangiye gukwirakwiza amahame n’amatwara yaryo hirya no hino mu bice bitandukanye by’u Rwanda.} Ibi birashimangirwa n’umuyobozi w’irishyaka Habineza Frank mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa IGIHE. Habineza yavuze ko abarwanashyaka barimo gukora iyo […]

Komeza udukurikire
Facebook
Youtube
TikTok
WhatsApp
X (Twitter)
Instagram