{Guhugura abaturage ku itegeko ry'ubutaka, kongerera ubushobozi no guha ibikoresho abunzi bakemura ibyo bibazo, ni zimwe mu nzira zigiye kwifashishwa mu kurandura burundu ibibazo byakunze ku garagara mu nkiko bishingiye ku butaka.}
Mu bushakashatsi ku bijyanye n'abaturage n'ubutaka bwakoreye mu turere twa Gasabo, Kamonyi, Kayonza na kirehe bwerekanye ko abaturage 74% batazi amategeko abarengera ajyanye n'ubutaka. Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko 66% batanyurwa n'imyanzuro y'Abunzi ku mikemurire y'ibibazo byabo, mu gihe abunzi bagera kuri 83% ubu bushakashatsi bwerekana ko nta makayi bagira yo kwandikamo imyanzuro bafashe binatuma zimwe mu mpapuro bakoresheje zitakara bigakomeza gukurura bya bibazo bijyanye n'ubutaka.
Ubukomere bw'iki kibazo bugaragarira mu bushakashatsi bwakozwe ku bibazo bishyikirizwa abunzi aho kubirenga ibihumbi 13 ibisaga ibihumbi bitandatu byari bishingiye ku butaka: Ni ukuvuga ibiterwa n'izungura, ubuharike, ubuguzi bw'ubutaka n'amasambu ahuriweho n’abantu benshi.
Ahereye kuri ibi bibazo binatuma bamwe bicana, Kairaba Annie Umuyobozi wa Rwanda Initiative for Sustainable Development (RISD) avuga ko bafite gahunda yo gukemura ibibazo byabonetse nyuma y'igikorwa cyo kwandika ubutaka cyabaye mu Rwanda.
Ibi ngo bazabikemura biciye mu guhura abaturage bakamenya itegeko ry'ubutaka n'uko ribarengera, ndetse no kongerera ubushobozi abunzi bakemura ibibazo by'aba baturage biciye mu mahugurwa no kubaha bimwe mu bikoresho birimo ibitabo bitangirika byo kwandikamo imyanzuro batangiye guhabwa ku wa mbere tariki ya 25 Werurwe 2013 mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kubungabunga uburenganzira bw'umuturage ku butaka cyabereye mu Karere ka Muhanga, bakaba bazanahabwa mudasobwa mu gihe kitatangajwe.
Minisitiri Karugarama yashimye uruhare rwa RISD mu gukemura ibi bibazo aho yavuze ko ari igikorwa cyiza kigamije iterambere ry'abaturage, kuko ngo kongerera abunzi ubushobozi bizatuma bakomezanya ubwitange ibikorwa by'aboby'ubwitange mu gukemura bibazo by'Abanyarwanda.
Karugarama yashimiye RISD uburyo yumvise politiki yo kwandika ubutaka bakemera no kuzishyigira kuko leta ishyiraho politiki ariko idafite ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa, imiryango itandukanye n'abaterankunga bagasabwa kuyifasha kuzishyira mu bikorwa byatangiye gukorwa na RISD aho kuyirwanya kuko ngo Leta ifite amadarubindi yayo ireberamo n'iyi miryango ikagira ayayo, iyi ikaba ariyo mpamvu igomba kuyarebesha ifasha Leta aho yakoze nabi cyangwa yibeshye ikayigira inama aho gusenya izo gahunda.

Umushinga RISD, Rwanda Initiative for Sustainable Development watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka w'2012, kuri ubu ikorera mu turere icumi mu Rwanda ibikorwa byabo bifite ingengo y'imari ya miliyoni zisaga 670 bizasozwa muri Gashyantare 2015.




Ibitekerezo 0