{Ibi aba banyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Kigo cya Ofisi y’Igihugu y’Amaposita babisabwe n’Umuyobozi w’uwo Muryango, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 umaze uvutse.}
Muri ibi birori byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ukuboza 2012, Mukabera Marie Grâce ukuriye FPR mu Iposita, yibukije amavu n’amavuko ya yayo kuva yashingwa mu mwaka w’1987 kugeza ubu, avuga ku ruhare rwagizwe n’abaharaniye ko igera ku ntego zayo.
Mukabera yagize ati ”Twateguye kwizihiza ibi birori kugirango abataragize amahirwe yo kubyizihiza mu rwego rw’igihugu nabo babone ibirori (…). Hari igihe umuntu yari afite isoni zo kwitwa Umunyarwanda, uyu munsi hari ishema ko umuntu ari Umunyarwanda, kuko hari n’Abanyamahanga bashaka kuba Abanyarwanda”.
Mukabera akomeza agira ati ”Turasabwa gukotana kugirango amahoro igihugu cyagize tuyabumbatire tuyasigasire, turenge ibibazo twaba dufite uyu munsi, kuko ntabwo tuzaba Inkotanyi ari uko ibibazo byashize, Inkotanyi zatangiye zifite ibibazo ariko uyu munsi zigeze aheza”.
Muri ibi birori kandi hibutswe abari abanyamuryango ba FPR mu Iposita batakiriho, barimo Kayihura Jean Pierre wigeze kuyobora uyu muryango mu Iposita ndetse n’abandi.
Kuri ubu Iposita ifite abanyamuryango 80 mu bakozi 112, ariko intego yabo ni ugukomeza gukangurira n’abandi bakozi kugira ngo binjire muri uyu muryango.





Foto:Olivier M.

Ibitekerezo 0