{Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2012 ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, imodoka ya Sosiyeti ya Horizon yavaga i Goma [muri Congo] yerekeza i Kampala yakoze impanuka igeze i Masaka [muri Uganda] yerekeza i Kampala.}

Amakuru dukesha umugenzi w'Umunyarwanda wajyaga muri Uganda wageze aho iyi mpanuka yabereye ikimara kuba, avuga ko imodoka ya Horizon ifite pulaki UAM 297L yagonganye n’indi yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye umucanga.

Muri uku kugongana biravugwa ko imodoka ya Horizon yari irimo n’Abanyarwanda, ngo hakaba habayeho gukomereka kw’abantu benshi mu bari bayirimo icyakora ntituramenya umubare wabo.

Mu bakomeretse harimo kandi abo bivugwa ko bakomeretse bikomeye bahise bajyanwa kwa muganga, gusa kugeza ubu nta baba bapfuye baramenyekana. Ikindi ni uko imodoka na bimwe mu byo abagenzi bari bafite byahatikiriye.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito indi modoka ya Sosiyeti ya Jaguar ikoreye impanuka mu Bugande mu ntangiriro z’uku kwezi, aho abagenzi basaga 25 bayikomerekeyemo.

{ Turakomeza kubakurikiranira iby’iyi mpanuka.}