{Ishyaka Riharanira Demokorasi no Kurerengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ritaremererwa gukorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko, kuri ubu ryatangiye gukwirakwiza amahame n’amatwara yaryo hirya no hino mu bice bitandukanye by’u Rwanda.}

Ibi birashimangirwa n’umuyobozi w’irishyaka Habineza Frank mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa IGIHE. Habineza yavuze ko abarwanashyaka barimo gukora iyo bwabaga kugira ngo babashe kubona abayoboke, ndetse ngo biteguye kwandikisha ishyaka mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, kandi biteguye no kuzitabira amatora y’Abadepite ateganyijwe umwaka utaha mu gihe bazaba bemerewe kwandikwa.

Habineza yagize ati “Ubu turimo gukomeza kwinjiza abanyamuryango, ntabwo turacika intege, turacyafite icyizere, haracyari igihe, mu gihe bazaba batwemereye bitarenze ukwa gatanu, amatora twayajyamo”.

Akomeza agira ati “Gusa, iyo bitinze nyine, ntibigenda neza, kubera ko bisaba ko dushinga imizi mu gihugu hose, kandi umwanya uba usigaye ari muto. Ishyaka riri ku butegesi ryo rihora rikoresha ibikorwa bimeze nko kwiyamamaza, ku buryo ziriya zo kwiyamamaza mu kwa munani kuri bo ntacyo zivuze cyane”.

Uburyo babona abanyamuryango:

Habineza abajijwe uburyo babona abanyamuryango yagize ati “Dufite abahuzabikorwa muri buri karere, ahandi tukagira abahuzabikorwa bungirije mu mirenge, abo ni bo dutuma gushaka abayoboke. Baba bitwaje inyandiko ziriho imigabo n’imigambi y'ishyaka”.

Tumubajije kuba barimo gukora ibikorwa byo gucengeza amatwara y’ishyaka mu gihe nyamara ritaremerwa, yagize ati “ Ntabwo bibujijwe, kubera ko tutarangirwa gukorera mu Rwanda. Ibibujijwe ni nko gutangaza ibya za CDR, MRND, Ubuyanja, FDLR, abo baciwe mu Rwanda.”

Ishyaka Green Party ryigeze gushaka kwiyandikisha mu mwaka wa 2009 ngo rize mu ruhando rw’amashyaka yemewe gukorera mu Rwanda, ariko ntibyarikundira, nyuma y'aho igihe ibikorwa byaryo bitavugwa mu Rwanda, ryongera kuzanzamura umutwe aho umuyobozi waryo Habineza Frank agarukiye mu gihugu muri uyu mwaka.