Kuva kera, Abanyarwanda bari bazi kurinda ibyerekeye umuco n’umurage wabo ariko aho amategeko yanditse aziye, hashyizweho n’ayerekeye iyi ngeri ku buryo umurage ndangamuco ugirira akamaro igihugu n’abagituye.
Abantu barenga miliyoni eshatu basuye ingoro ya Bikira Mariya i Lourdes, mu Bufaransa mu mwaka wa 2023. Buri munsi, iyo ngoro yakira abantu baturuka mu bice bitandukanye by’isi. Ingendo nyobokamana zihakorerwa zifasha abahagera gusobanukirwa amateka yaho, by’umwihariko ibyo Bikira Mariya yabwiye Bernadette Soubirous mu 1858.
Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko, ni ibitekerezo bwite by’umusomyi wa IGIHE, Mutangana Steven.
Mu Nyanja ya Atlantique, ku bilometero 3,5 uvuye ku cyambu kinini cya Dakar muri Sénégal cyitwa Port de Dakar, ikirwa cya Gorée gifite amateka yakigejeje mu murage w’Isi. Abahatemberera ni benshi, Abanyasenegali n’abanyamahanga. Ubwo mperutse kugisura muri 2022 nahageze mpafitite amatsiko menshi.
{Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko, ibitekerezo bwiye by’umusomyi Mutangana Steven }
Hamwe mu hantu ndangamurage ku Isi habangamiwe n’imihindagurikire y’ibihe. Ahenshi hugarijwe n’imyuzure, itwikwa ry’amashyamba n’itemwa ry’ibiti. Mu Rwanda hari ibiti birinzwe bifite amateka bikigaragara hirya no hono ku misozi ariko bihawe agaciro nk’uko n’ahandi bigenda byarushaho kugira akamaro mu guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe. Ibyo biti biraramba dore ko hari ibirengeje imyaka 300.
{Ubwanditsi: Iki ni igitekerezo bwite cya Mutangana Steven, umusomyi wa IGIHE ukunze gutanga ibitekerezo ku ngingo zijyanye n’iterambere ry’umuco nyarwanda.}
Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by'umusomyi wa IGIHE, Mutangana Steven.
{Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bwite by’umusomyi wa IGIHE, Mutangana Steven.}
Mu minsi ishize ubwo nari mu bushakashatsi ku byerekeye ibungabungwa ry’umurage nyandiko n’ishyinguranyandiko (documentary heritage/archives) mu murwa mukuru wa Sénégal, nageze ahantu ndangamurage hatandukanye.
Muri Gashyantare buri mwaka, Isi yose izirikana akamaro ka radio. Ni ku munsi mukuru wizihizwa ku itariki ya 13 Gashyantare.
Ubutwari bwa Niyitegeka Félicité bwahawe agaciro na Leta y’u Rwanda. Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Nzeri 2001 yemeje ko Niyitegeka Félicité ari mu Ntwari z’Igihugu, mu cyiciro cy’Imena. Iki cyemezo cyashimangiwe n’Iteka rya Perezida Nº 18/01 ryo kuwa 26 Gashyantare 2013 ryemeza abagizwe Intwari z’Igihugu.
Amateka ya Kibeho agaragaza ko ku wa 28 Ugushyingo 1981 ari bwo umwana wo mu kigero cy’imyaka 16 wigaga mu kigo cy’amashuri yisumbuye yabonekewe na Bikira Mariya, akamubwira ko ari “Nyina wa Jambo”. Nyuma y’imyaka 39, Kibeho ntiri mu bitabo, filime, inkuru zishushanyije n’iz’amajwi n’amashusho, indirimbo n’izindi ngeri z’ibihangano ndengamipaka gusa. Kibeho n’ibyayo biri mu […]
Kwaguka k’u Rwanda, kuganza, kurinda Umunyarwanda aho ari hose, kugira igitinyiro, kwihesha agaciro n’ibindi, ubisanga mu byaranze Abakurambere b’Intwari bitangiye u Rwanda. Uwo murage warandaranze, ukomeje kuranga u Rwanda rwo muri iki gihe. Mu misozi miremire n’amashyamba, mu biyaga n’inzuzi nini, mu ndege zo mu kirere, ku manywa na nijoro, mu mvura, ku zuba; ku rugamba bahanganye n’abo mu bihugu bya Afurika n’u Burayi; dore bimwe muri ibyo bigwi bihera mu kinyejana cya 14 kugeza mu mwaka wa 1998.
Mu babyiruka ubu hari abatazi ibyo “Kwita izina”, “guterura umwana”, kurya ubunnyano” bisobanura. Hakaba abumva umuhango ubera mu Kinigi wo kwita izina ingagi ntibabihuze n’ibyakorwaga mu muryango w’Abanyarwanda. Nabyo biri mu murage, bifite ibisobanuro.
Abakurambere b’Abanyarwanda bari bafite ubumenyi buhambaye mu bikorwa bitandukanye. Bimwe muri byo bigaragarira mu bwubatsi. Guhera mu kurambagiza ikibanza, ibikoresho byifashishwaga, ibipimo mu gusiza, ibice bitandukanye bahaga inzu, isuku n’imitako byose byitabwagaho mu buryo bwihariye.
Mu gitabo “La communication pour la valorisation du patrimoine culturel du Rwanda, Editions Universitaires Européennes” (ihanamakuru mu guteza guhesha agaciro umurage ndangamuco), cyanditswe na Mutangana Boshya Steven, yagaragaje ko u Rwanda rufite umurage ndangamuco ukungahaye kandi ukwiye kumenyekanishwa mu gihugu no mu mahanga.
Hagati ya 1959 na 1973, hari Abanyarwanda batari bake bahungiye mu bihugu bikikije u Rwanda no mu bya kure. Hari abibaza uko abatahutse nyuma y’urugamba rwo kwibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi baje bavuga Ikinyarwanda, kandi urubyiruko rwavukiye i mahanga rutarigeze rukandagira mu Rwanda mbere ya 1994, nta n’ishuri bigagamo urwo rurimi.
Ni ngombwa kuzirikana impanuro Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame atugezaho mu bihe bitandukanye, ku muco w’u Rwanda n’indangagaciro zawo.
Mu mijyi itandukanye ku Isi, iyateye imbere uhasanga ibihangano by’ubugeni mberajisho bishushanyije, bibaje cyangwa bibumbye. Biranga bimwe mu bigize umurage ndangamuco na ndangamateka y’igihugu irimo. Bituma uwo murage uhora wibukwa, ukaba ubuzima bw’abenegihugu.