00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko i Lourdes babungabunze ibimenyetso by’amateka ajya gusa n’ay’i Kibeho

Yanditswe na Mutangana Steven
Kuya 2 August 2024 saa 07:41
Yasuwe :

Abantu barenga miliyoni eshatu basuye ingoro ya Bikira Mariya i Lourdes, mu Bufaransa mu mwaka wa 2023. Buri munsi, iyo ngoro yakira abantu baturuka mu bice bitandukanye by’isi. Ingendo nyobokamana zihakorerwa zifasha abahagera gusobanukirwa amateka yaho, by’umwihariko ibyo Bikira Mariya yabwiye Bernadette Soubirous mu 1858.

Ubwo nahageraga nasanze hari ibyo abahashinzwe babungabunze biri mu ngoro ndangamurage ebyiri bifasha Lourdes gukurura abayigana. Ingoro ndangamurage yitiriwe Mutagatifu Bernadette irimo ibimenyetso ndangamurage byerekeye ubuzima bwa Bernadette Soubirous, amabonekerwa yahabereye inshuro 18 guhera tariki ya 11/02/1858 kugeza tariki ya 16/07/1858 ; ibyemezo mu kuyakurikirana no kuyemeza ndetse n’ibyerekeye iyubakwa ry’ingoro ya Bikira Mariya nk’uko byari byarasabwe muri ayo mabonekerwa.

Indi ngoro ndangamurage irimo amateka ajyanye n’abahakiriye indwara mu buryo bw’ibitangaza. Muri iyo myaka ishize uhereye igihe ayo mabonekerwa yabereye, hemejwe abantu 70 bahakiriye indwara zitandukanye, mu bandi barenga 7.000 bataremezwa.

Inzira ibyo byemezo bicamo ni ndende kandi bicukumburwa n’urwego rw’abaganga b’inzobere “ Bureau des Constatations Médicales de Lourdes” rwahawe uburenganzira na Papa Léon XIII mu wa 1886.

Ibyo bimenyetso byageze aho bijya mu ngoro ndangamurage kubera ko byabungabunzwe, kandi ibijyanye no kwita ku mateka yaho bigashyirwa mu byitaweho cyane.

Biri mu bikurura abahakorera ingendo nyobokamana n’abandi bafite amatsiko yo kumenya amateka muri rusange. Lourdes hari ku mwanya wa kabiri mu Bufaransa, nyuma ya Paris, mu kugira amahoteri n’amacumbi menshi y’abagenzi.

Mu korohereza abahagenda, hari ikibuga cy’indege mpuzamahanga, buri cyumweru hakaba ingendo z’indege ziva cyangwa zijya mu bihugu bitandukanye by’i Burayi. Byiyongera ku bindi bikorwa remezo nka gare ya train. Urwego rw’ubukerarugendo muri uyu mujyi wa Lourdes rwashyizeho icyerekezo 2030 cyo guteza imbere ubukerarugendo buhakorerwa.

Ibimenyetso by’i Kibeho byarabungabunzwe ?

I Kibeho naho habereye amabonekerwa (1981-1989) yemejwe n’inzego zibifitiye ububasha mu wa 2001. Mu mabonekerwa y’i Kibeho yemejwe, yabaye mu myaka 8 ; Alphonsine Mumureke yabonekewe inshuro 46 mu ruhame (agakurikiranwa n’abandi bantu benshi), Nathalie Mukamazimpaka inshuro 62 mu ruhame; Mukangango Marie Claire inshuro 20 mu ruhame.

I Lourdes hemejwe umwe wabonekewe inshuro 18 mu mwaka umwe. Uwo mukobwa nta nyandiko ye yo mu gihe cy’amabonekerwa ihari kubera ko byabaye ataramenya gusoma no kwandika. Nyamara i Kibeho, ahabereye ibyo bintu bidasanzwe, hakaba ari na ho honyine muri Afurika hemejwe ; hari inyandiko abakobwa batatu bemejwe bandikaga ku byababagaho buri munsi (les diaires).

N’amajwi yabo y’umwimerere hari ubwo yafatwaga, ababishinzwe bakandukura buri kintu cyose cyabaye, icyo gihe. Ibimenyetso byazifashishwa mu bihe biri imbere mu kumenyekanisha amateka y’ayo mabonekerwa y’i Kibeho bikwiye kwegeranywa, kubungabungwa no kugira ababyitaho umunsi ku wundi, mu buryo bugezweho bw’imibungabungire y’umurage.

I Lourdes, nasuye n’ishyinguranyandiko irimo amakuru ahagije n’ibimenyetso by’umwimerere ku mateka y’amabonekerwa 18 yose yahabereye mu wa 1885.

Mutangana mu ngoro ndangamurage yitiriwe Mutagatifu Bernadette i Lourdes
Mu ngoro ndangamurage yitiriwe Mutagatifu Bernadette i Lourdes
Amateka y'abakize ku bw'ibitangaza i Lourdes mu ngoro ndangamurage yabigenewe

Mutangana B. Steven, umusomyi wa IGIHE.COM


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .