Igitekerezo cyavuye ku mwana, igishoro cya miliyoni 25 Frw: Tujyanye muri salon y'abana
Isimbi Gloria atuye mu Mujyi ya Kigali. Yashinze salon y’abana iherereye mu Karere ka Kicukiro mu 2024, ayiha izina ‘Moana Kids Salon’. Avuga ko yahisemo kuyishinga kubera igitekerezo yakuye ku mwana we no kugira ngo afashe abandi babyeyi bahura n’imbogamizi mu gihe bajya gutunganyisha imisatsi y’abana babo.