Yabitangaje kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026, ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda kuri RBA.
Mukobwa Justine yavuze ko hagomba kubanza gusuzuma niba koko ibyangombwa byose nkenerwa byuzuye kugira ngo ururimi rw’amarenga rwemerwe ndetse runashyirwe mu mategeko y’igihugu.
Yagize ati “Icyo twese tugomba kubanza gutegura dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu ni ugutegura cyane abarimu bashobora kurwigisha kuko abo dufite uyu munsi bashoboye kurwigisha ntibaragera kuri 50 kandi iyo tubaze amashuri dufite mu Rwanda ari hafi 5000, bisobanuye ko nibura tuzakenera umwarimu umwe muri buri shuri nubwo na we aba adahagije.”
Mukobwa yasobanuye ko kuba ururimi rw’amarenga rutaremezwa nk’itegeko bidakuraho kuba abantu barumenya kubera ko hamaze gushyirwaho gahunda y’iteganyabikorwa rigamije gutuma abantu benshi bamenya ururimi rw’amarenga, akaba ari na ho hazavamo abarimu benshi bashobora kurwigisha ariko n’inzira zo gushyiraho itegeko zarakozwe, n’imbanzirizamushinga yamaze gukorwa.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga Nyarwanda rw’abafite ubumuga (RNUD), Mutabazi Allan yavuze ko ururumi rw’amarenga ruramutse rwemewe mu Rwanda byatuma imbogamizi bahira na zo mu guhabwa serivisi zitandukanye zigabanuka.
Yagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo zirimo ko bagorwa no guhana amakuru, muri serivisi zitandukanye zirimo ubutabera, mu bitaro, aho basabwa kwishyura kabiri bidakwiye ndetse n’ahandi kuko bibasaba kwitwaza umusemuzi.
Ni ibintu ahuriraho na Dushimimana Yves ushinzwe gukurikirana abarimu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu muryango mpuzamahanga uharanira guteza imbere uburezi bufite ireme kandi budahez (eKitabu), wavuze ko abantu benshi bafite inyota yo kwiga ururimi rw’amarenga kandi ruramutse rwemewe cyaba ari ikintu cyiza ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kuko ari rwo rufasha kubona serivise zose bakenera.
Ati “Dufite abanyeshuri bagera ku 2279 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bari mu mashuri atandukanye mu gihugu ariko muri abo, 600 ni bo babasha kwiga bakoresheje ururimi rw’amarenga, bisobanuye ko 74% byabo ntibabona uburyo bwo kwiga barukoresheje, mbese baba bicaye gusa, bakurikira ibyo umwarimu avuga gusa, ariko ntabimenye, urumva ko rwose hakiri imbogamizi, kandi rwose rurakenewe.”
Kugeza ubu kimwe mu bituma ururimi rw’amarenga rushyirwamo imbaraga harimo no kuba haramaze gusohoka inkoranyamagambo yarwo ifasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bigizwemo uruhare na ‘eKitabu’ umuryango mpuzamahanga uharanira guteza imbere uburezi bufite ireme kandi budaheza, hibandwa ku gukoresha ikoranabuhanga n’ibimenyetso bifatika mu guteza imbere imyigire y’abana bose, harimo n’abafite ubumuga.
Mu Rwanda, ‘eKitabu’ ikorana n’inzego za Leta, amashuri, imiryango y’abafite ubumuga, abarimu, ababyeyi n’abafatanyabikorwa batandukanye mu guteza imbere uburezi budaheza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!