00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pariki ya Nyandungu igiye kwakira iserukiramuco mpuzamahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 August 2026 saa 09:27
Yasuwe :

Pariki ya Nyandungu igiye kwakira iserukiramuco mpuzamahanga ku rwego rw’Isi, aho inganzo y’abahanzi, abanyabugeni ndetse n’abandi baturutse mu bice bitandukanye bazamurika ibihangano byabo bishingiye ku kubungabunga ibidukikije.

Kuva muri Kanama 2026 kugeza muri Werurwe 2027, ni bwo iri serukiramuco rizabera muri Pariki ya Nyandungu nk’uko byatangajwe ku wa 28 Kanama 2026.

Ni iserukiramuco ryatangijwe n’Umuryango wa NIROX Foundation uteza imbere ubugeni bushingiye ku kubungabunga ibidukikije ku bufatanye n’Ikigo cya QA Venue Solutions Rwanda gicunga Pariki ya Nyandungu, BK Arena na Stade Amahoro.

Umuyobozi Mukuru wa Pariki ya Nyandungu, Kambogo Ildephonse yavuze ko banejejwe no kuba iri serukiramuco rizabera mu Rwanda kuko bizatuma iyi pariki irushaho gukundwa kubera ko hazaba hagiyemo ibikorwa bihuza abantu n’ibidukikije.

Ati “Iri serukiramuco rizafasha abanyabugeni bo mu Rwanda kwigira ku bo ku rwego mpuzamahanga ibijyanye no gukora ubugeni bushingiye ku ku kubungabunga ibidukikije ndetse bibabere n’inzira nziza yo kongera ubumenyi ku mpano zabo.”

Umukozi mu ishami rishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), Ngoga Telesphore, yavuze ko bari basanzwe bakorana n’abahanzi b’indirimbo, hakaba ibitaramo gusa ariko haba hakenewe abanyabugeni bakora ibihangano bizamara igihe.

Ati “Akenshi twakoranaga n’abahanzi b’indirimbo ariko tubona ko guhuza ubugeni n’ubuhanzi ari ingenzi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kuko biba byunganirana. Urugero iyi Pariki yakira abantu benshi, urumva ko iyo umuntu aje kuhasura akabona igihangano cyakozwe, ubutaha azabwira abamukomokaho nabo baze.”

Ngoga yavuze ko hakiri icyuho kuko abantu benshi bataramenya agaciro k’ibidukikije bityo bakwiye gushyira imbaraga mu kurushaho kubimenya kugira ngo bagire uruhare mu kubibungabunga.

Umuyobozi uhagarariye NIROX Foundation, Johan Thom, yavuze ko iri atari iserukiramuco gusa ahubwo ari uguhuza ubuhanzi no gutuma abantu bongera gutekereza ku isano bafitanye n’urusobe rw’ibidukikije.

Thom yavuze kandi ko Pariki ya Nyandungu ari ahantu hakwiriye kwakira iri serukiramuco kuko ari urugero rw’uko ahantu hagenewe urusobe rw’ibidukikije hashobora no kuba urubuga rw’ubuhanzi, uburezi n’ibiganiro by’ingenzi ku hazaza h’ibidukikije.

Abanyabugeni bakomeye muri Afurika bazitabira iri serukiramuco barimo Ibrahim Mahama na Serge Clottey bo muri Ghana, Willem Boshoff wo muri Afurika y’Epfo n’abandi bazaturuka mu bihugu by’u Bufaransa, Espagne na Austria.

Pariki ya Nyandungu yafunguwe mu 2022 kugeza ubu abayisura bakomeje kwiyongera kuko bavuye kuri 67.222 mu 2023, bagera kuri 76.754 mu 2024, mu 2025 abasuye iyo pariki bariyongereye cyane kuko byageze mu Ugushyingo abayisuye babarirwa mu bihumbi 100, bingana n’ubwiyongere burenga 30% ugereranyije n’umwaka.

Pariki ya Nyandungu igiye kwakira iserukiramuco mpuzamahanga
Iki ni kimwe mu bihangano bizamurikwa n'abanyabugeni
Umuyobozi wari uhagarariye NIROX Foundation, Johan Thom, yavuze ko iri atari iserukiramuco gusa ahubwo ari uguhuza ubuhanzi no gutuma abantu bongera gutekereza ku isano bafitanye n'urusobe rw’ibidukikije
Umukozi mu ishami rishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri RDB, Ngoga Telesphore, yavuze ko bari basanzwe bakorana n’abahanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages