Ibi yabitangaje kuri uyu wa 28 Nyakanga 2026, ubwo Perezida Kagame yasuraga izi ntore.
MinisitirI Bizimana yavuze ko ubumenyi zahawe, bwazifashije kumenya ko ari zo zigomba kwishakamo ibisubizo aho gutegereza abandi.
Ati “Ntibategereje ko amahanga cyangwa Imana ari bo bazaduha iterambere kuko Imana yakoze ibyayo, yaduhaye ubwenge n’ubushishozi. Bamenye ko ak’imuhana kaza imvura ihise, biyemeza kuba banyamwishakamo ibisubizo, barahiye ko batazifata mapfubyi, ngo bumve ko igisubizo kirimo kwitwa Bizimana cyangwa Biziyaremye bategereje ko hari undi uzabazanira igisubizo cy’iterambere…ubwo bwihebe barabusezereye, bifitiye icyizere kiri mu mbaraga zabo.”
Minisitiri Bizimana yavuze ko abarangije iki cyiciro ari urubyiruko 769, barimo abakobwa 315 n’abahungu 454, ko aba barangije biyongera ku bandi 5216 barangije mu bindi byiciro 15 byahise kuva itorero Indangamirwa ritangijwe ku mwaka wa 2008.
Ati “Izi ntore zirangije mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 uyu mwaka, zirimo ibyiciro bine birimo abiga mu mahanga 137, abiga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda 125, abiga mu mashuri makuru na za kaminuza nyarwanda 301, n’ababaye indashyikirwa ku Rugerero baturutse mu turere twose tw’u Rwanda 206.”
Minisitiri Bizimana yavuze ko iri torero ryari rifite umwihariko urimo kuba ryarabereye mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, aho kuba i Nkumba ryari risanzwe ribera no kuba harongerewe umubare w’abaryitabira.
Yagize ati “Twakubye hafi inshuro ebyiri abo twari dusanzwe dutoza, uwo murongo ntituzawutezukaho bikazajyana no kuvugurura imitoreze, igahuzwa n’igihe n’ibyifuzo n’ibitekerezo duhabwa n’Intore.”
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko muri iri torero bahigiye amasomo n’ubumenyi ku gihugu n’inshingano z’urubyiruko zo gutanga umusanzu wabo mu kurinda ibyagezweho, guhanga ibishya no guteza imbere u Rwanda.
Yavuze ko imyitozo yo gukorera hamwe yatoje izi ntore kuba abasangirangendo no kumenya ko igihango cy’Abanyarwanda kiri mu buzima bwa buri munsi, bakamenya ko ak’imuhana kaza imvura ihise, biyemeza kuba ba nyamwishakamo ibisubizo, bifitiye ikizere kiri mu mbaraga zabo.
Minisitiri Bizimana yavuze mu mahitamo akwiye izi ntore zahisemo, harimo kuba ku isonga ry’abarwanya ibyonnyi byugarije urubyiruko, hanyuma abazasubira mu mahanga, bakazaba abambasaderi b’u Rwanda bakazirinda gukora iby’abandi bihabanye n’umuco Nyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!