00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’Abanyarwanda bakomoka muri Oman batuwe umutwaro na SalamAir

Yanditswe na Mukundwa Angelique
Kuya 23 July 2026 saa 03:39
Yasuwe :

Mu minsi ishize umubano w’u Rwanda na Oman wanditse andi mateka mashya, aho Sosiyete y’indege ya SalamAir yo muri Oman yatangije ingendo zihuza Umujyi wa Muscat n’uwa Kigali, mu rwego rwo kwagurira ibikorwa byayo muri Afurika.

SalamAir izajya ikora ingendo ebyiri mu cyumweru hagati ya Muscat na Kigali, ku wa Mbere no ku wa Kane, ikazafasha abagenzi kubona uburyo bworoshye kandi budahenze bwo gukora ingendo hagati ya Oman n’u Rwanda.

Ni inkuru yakiriwe neza n’abajya mu byerekezo bitandukanye by’iyi sosiyete, Abanyarwanda n’Abanya-Oman babyinira ku rukoma kurusha abandi.

Abanya-Oman baba mu Rwanda mu Karere ka Rwamagana bavuze ko bigiye kubafasha kujya bakorera ingendo mu gihugu cyabo kugira ngo barusheho gushyikirana n’abavandimwe babo nta nkomyi.

Rwiyemezamirimo uhinga imbuto z’ubwoko butandukanye, mu Murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, ufite inkomoko muri Oman, wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, Ngabonziza Ali, avuga ko byamugoraga kujya gusura umuryango we iwabo ndetse n’abashoramari baza bakagorwa no kuza ariko ashima ubufatanye bw’ibihugu nyuma yo kuborohereza ingendo.

Ati “Oman ni inkomoko ya ba sogokuru bashatse ba nyogokuru b’Abanyarwanda, ba data bashaka Abanyarwandakazi, natwe twisanga turi Abanyarwanda kandi turabyishimira, turabyishimiye kuko hari byinshi tuzungukiramo.”

Ngabonziza yavuze ko hari Abanya-Oman bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ariko hakaba n’abandi bagifite ubwo muri Oman, agaragaza ko abo bose ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bazabiboneramo inyungu haba mu bucuruzi,ishoramari no kujya gusura imiryango yabo.

Ni ibintu ahuriyeho na mugenzi we ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, ukora ubucuruzi bw’imyenda, Kayitesi Muhammadi Alliah, wavuze ko bagorwaga no gukora urugendo rurerure ndetse rimwe na rimwe bagahitamo kubireka.

Yagaragaje ko kuva hatangijwe ingendo zihuza Umujyi wa Muscat na Kigali bizabafasha kujya gusura imiryango yabo basize muri Oman, na bo bibafashe kuza mu buryo bworoshye mu gihe babonye ubushobozi.

Impuguke mu bukungu akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Prof. Egide Karuranga yavuze ko bijyanye n’uko u Rwanda rukomeje kwiyubaka nk’igicumbi cy’ingendo zo mu kirere, aya ari andi mahirwe.

Ati “Nk’ikibuga cy’indege cy’i Bugesera, ushaka kujya mu bihugu nka Azerbaijan, ushaka kujya muri Iran, cyangwa se ushaka kujya mu Bushinwa, uzanyura i Bugesera, unyure i Muscat ukomeze n’ahandi. Ikindi ibi bizoroshya ubuhahirane bw’ibihugu byombi, kuko nk’ibicuruzwa birimo avoka bijya Dubai, kugira ngo bigere muri Oman bisaba ko abantu bariyo ari bo babyikorera ariko kuri ubu bigiye koroha.”

Abagenzi bazajya bagira amahirwe yo gukomeza ingendo zabo bajya mu bindi bice by’Uburasirazuba bwo Hagati, Aziya, Afurika n’u Burayi.

Sosiyete y’indege ya SalamAir yo muri Oman yatangiye ingendo zihuza Kigali na Muscat

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages