Umwanditsi Kayitesi Judence yamuritse igitabo yise ‘Guharanira Ubumwe’ gikangurira urubyiruko kubaka ubumwe, kwigira ku mateka no kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo, hagamijwe kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.
Kayitesi Judence usanzwe ari umwanditsi w’ibitabo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaguye inganzo yandika n’ibisigo 32 bikubiye mu gitabo yise My Child, kigaruka ku mateka y’iyo jenoside, uburyo bwo kuyasigasira ndetse no kudaheranwa na yo, ariko kigenewe urubyiruko by’umwihariko.
‘Blood Bonds: Reconciliation in Post-Genocide Rwanda’, ni igihangano cyakozwe n'umufotozi witwa Jan Banning afatanyije n'umunyamakuru Dick Wittenberg n'umwanditsi akaba n'umuhanga mu by'imyumvire, Marjan Slob.
Kugaragaza ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni urugendo n’ubu rugikomeje nyuma y’imyaka 32 ihagaritswe, nubwo hari abakenyeye bashaka uko bayagoreka ariko abanditsi bakoresha imbaraga zose bafite ngo umurage w’amateka bafite n’ukuri kuzagere ku bariho none no mu bihe bizaza.
Inteko y’Umuco yamuritse igitabo (inkoranyamuga) gikubiyemo amagambo mashya y’Ikinyarwanda akoreshwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga, asobanura ibintu byari bisanzwe bivugwa mu ndimi z’amahanga.
Abaturage barenga ibihumbi 33 bo mu turere 15 bamaze guhabwa amatungo magufi 243.560 mu myaka itanu ishize, bigizwemo uruhare n’umushinga PRISM watangijwe na Leta y’u Rwanda ugamije guteza imbere Abanyarwanda binyuze mu buhinzi n’ubworozi.
Umunyarwandakazi Amelberge Nyagatare yashyize ahagaragara igitabo cye cya mbere cy’amateka y’ubuzima (memoir) yise “The Roads That Found Me”.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco, bwagaragaje ko abantu 24.660 bakoresheje serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu (National Library) mu mwaka wa 2024/2025.
Mbera Jean Claude Amir, umunyamideli akaba umukinnyi wa filime n’umwanditsi ufite izina rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, yasohoye igitabo yise “My Mother From the Stone Road” nk’igihamya cy’urugendo rurerure rwo gukira ibikomere, cyakomotse ku kababaro gakomeye yanyuzemo nyuma yo kubura umugore we na nyirabukwe mu mpanuka y’imodoka.
Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 44, yashyize hanze urutonde rw’indirimbo, filimi n’ibitabo byamushimishije kurusha ibindi mu mwaka wa 2025, bikaba ari umuco amaze imyaka myinshi akora kuva akiri mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.
Umuryango uharanira kwihuza no kwigira kwa Afurika, PAM (Pan African Movement Rwanda), washimiye Perezida Paul Kagame, ku bw’umusanzu we mu gushyigikira ubuvanganzo muri Afurika.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko Umuryango w’Abenebikira ukwiye kugirwa Abarinzi b’Igihango bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa byo kunga ubumwe no kurokora abantu wakoreye muri Gisagara n’ahandi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice wari umushumba w'Itorero New Covenant Kingdom Citizen yinjiye mu bwanditsi bw’ibitabo biharanira ukwihuza kw’Abanyafurika ahereye ku kigaragaza ahari inenge mu burezi bwa kaminuza.
Igitabo ‘Les Mille Collines à coup de Pédal’ cyanditswe na Ndwaniye Joseph afatanyije n’umunyabugeni ushushanya w’Umubiligi, Paul De Gobert, gisobanura u Rwanda rw’uyu munsi, ibyiza by’imisozi irugize, imibereho y’abaturage barutuye, n’akamaro igare ribafitiye mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rwatangije amarushanwa yo gusoma no kwandika mashuri makuru na kaminuza, aho abarenga 2000 bamaze kwiyandikisha, gusa akazaba afite umwihariko wo guhugura abahatana ku buryo bwo kwandika ibitabo.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda (AMIR), Jackson Kwikiriza, yamuritse igitabo kigaruka ku buzima bugoye yanyuzemo, agaragaza ko bwamuviriyemo amahirwe akabasha kwiteza imbere ndetse n’umuryango we.
Umuhanzikazi Uwitonze Clémentine wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Tonzi, yamurikiye itangazamakuru igitabo cye cya mbere, cyashibutse mu bibazo bitandukanye yagiye anyuramo ariko agahitamo gushikama.
Ku wa 31 Nyakanga 2025, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali hebereye umuhango wo kumurika igitabo cya Jean-Baptiste Ngabonziza, yise “Munyaga mu Icuraburindi: Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku misozi ya Nkungu na Munyaga”.
Burya koko ngo abatagera ibwami babeshywa byinshi, ushobora kuba ubona umuntu akunda gusoma ibitabo ukagira ngo ari kwiyungura ubumenyi kuko aribyo tumenyereye, naho ari kwisomera inyandiko zikoze nk’amashusho y’urukozasoni.
Iradukunda Bruno ni umusore wagizwe imfubyi kuri Se na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko we abasha kurokoka, gusa byamusabye imyaka igera kuri 14 kugira ngo ababarire byuzuye uwamwiciye umubyeyi.