Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa 7 Ugushyingo 2026, mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Abanditsi b’Ibitabo muri Afurika, byahurije hamwe abanditsi, abashakashatsi, abacuruza ibitabo n’abandi bafite aho bahuriye n’uru rwego.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Richard Hategekimana, yavuze ko nubwo hari Abanyarwanda bandika ibitabo, hakiri ikibazo cy’uko kubisohora bihenze, ndetse n’ibisohotse bikagorwa no kubona isoko.

Yagaragaje ko hakenewe ingamba zifatika zo gufasha abanditsi, zirimo gushyiraho ikigega cyabatera inkunga no gukangurira abaturage gusoma ibitabo byanditswe n’abo mu bihugu byabo.

Ati “Ni yo mpamvu dusaba ko hajyaho nk’ikigega cy’abanditsi, nka hano iwacu tukakigira, ariko noneho abantu bagakundishwa no gusoma ibitabo byanditswe n’abantu b’iwabo. Iyo usuye amasomero atandukanye usanga bigoye kubonamo ibitabo by’Abanyarwanda kandi si uko bidahari, ahubwo icyo kintu cyo gushyigikira iby’iwacu kirakenewe.”

Hategekimana yasabye ko abanditsi boroherezwa kubona amakuru yizewe ku mateka kugira ngo ibitabo bandika bibe bifite amakuru yizewe azagirira akamaro uzabisoma wese, cyane cyane ku  bitabo bivuga amateka. 

Callixte Kanamugire, uherutse gusohora igitabo yise ‘The Responsible African Entrepreneur’, yavuze ko indi mbogamizi ikomeye ari uko ubwanditsi bw’ibitabo bugifatwa nk’igikorwa umuntu akora kubera ko agikunda, aho kuba umwuga ushobora kumutunga.

Yagaragaje ko kugira ngo ibi bihinduke, hakenewe politiki n’amategeko bifasha abanditsi kungukira mu bihangano byabo, ndetse no guteza imbere umuco wo gusoma.

Ati “Mbona rero kugira ngo ibyo bikemuke ari uko hashyirwaho politiki n’amategeko bituma abanditsi bagira amahirwe ku bitabo byabo kandi bakiteza imbere. Ikindi ni ubukangurambaga ku basoma, abantu bashishikarizwe gusoma kugira ngo n’abandika babone abantu bagura ibitabo byabo.”

Perezida w’Ihuriro Nyafurika ry’Abanditsi (Pan-African Writers Association), Prof. Bill Ndi, yagaragaje ko kwandika ibitabo atari ugushaka inyungu gusa, ahubwo ari n’uburyo bwo kubungabunga amateka, umuco n’ubumenyi bw’umugabane wa Afurika.

Ati “Mbere y’uko Afurika itangira kwandika ku mpapuro, yari isanganywe uburyo bwayo bwo kubika no gusigasira ubumenyi. Mbere y’uko Afurika itangira gusohora ibitabo, yari yarasangije abantu ubwenge n’ubumenyi binyuze mu migani, indirimbo, inkuru, ibiganiro mu miryango ndetse n’ibitaramo byabaga nijoro, n’ibindi.”

Yagaragaje ko abanditsi bakwiye kumva ko bafite inshingano zirenze gusohora ibitabo, kuko ibyo bandika bigira uruhare mu kubungabunga umurage w’abaturage no kuwugeza ku bazabakomokaho.

Ati “Ni yo mpamvu, ubwo duteraniye hano kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abanditsi, twibutswa ko kwandika atari umwuga gusa. Kwandika ni igikorwa cyo gusigasira umurage, ubumenyi, kubuhanga, kubuteza imbere no kuburinda.”

Imibare y’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda igaragaza ko mu Rwanda habarurwa abarenga 450 bamaze kwandika ibitabo bitandukanye.