Yaremye abakinankuru, abahera mu mashuri abanza, akurikirana uko bakuraga, ubucuti bagiranaga n’inzozi zabo, agaragaza n’uko impinduka zabaga mu gihugu zageraga ku buzima bwabo kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Rugamba yavuze ko yashakaga ko n’abatigeze baba muri uwo mujyi, ubu witwa Huye, bamenya abari bahatuye n’abahize, uko babagaho n’umuco wabo. Nubwo iki gitabo ari inkuru mpimbano, yagishingiye ku mateka n’imibereho y’ababaye i Butare muri iyo myaka.
Yagize ati “Ni igitabo cyanditswe mu buryo bwa ‘fiction’… kigaruka ku mateka y’abantu bari batuye i Butare mu myaka mirongo irindwi na mirongo inani kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye. Nifuzaga kwandika ayo mateka kugira ngo abantu bazamenye aha hantu abari bahatuye, uko babagaho n’umuco wabo. Sinashyizemo abantu bazwi runaka, ahubwo naremye abantu bashobora kugaragaza ibyabayeho icyo gihe.”
Mu byo Rugamba agarukaho harimo ubuzima bw’inshuti ziganaga, amatsinda y’abanyeshuri, amagambo bakoreshaga n’indirimbo zabarangaga.
Avuga uko mu busore bwabo babagaho batiganyira, indahiro z’urukundo bagiranaga ndetse n’inzozi zimwe zitigeze ziba impamo.
Ati “Nagerageje gufata umujyi wose kugira ngo n’uwahabaye yisangemo. Nafashe amateka y’abana bigaga mu mashuri abanza, ndakurikirana uko bakuraga n’uko amateka yabo yagendaga ahinduka, kugeza bageze mu mashuri yisumbuye, muri za seminari no muri kaminuza. Si bo gusa, kuko ku rundi ruhande harimo n’ababyeyi babo n’abandi bantu. Ni nko gukurikirana urungano rumwe kuva mu bwana kugeza bakuze.”
Ku wa 25 Ugushyingo 2026, ubwo Rugamba yamurikaga iki gitabo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, yongeye guhura na bamwe mu bo basangiye amateka yo muri uwo mujyi.
Yavuze ko byamushimishije, anashima ko mu bitabiriye harimo abanyeshuri, abarimu, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye, abari batuye i Butare mu myaka igitabo kigarukaho ndetse n’inshuti ze zaturutse mu bihugu bitandukanye.
Abitabiriye basomeye hamwe ibice by’igitabo, baganira na Rugamba, banamubaza ku butumwa yashatse kugeza ku basomyi. Yagaragaje ko amateka y’abavugwa muri iyo nkuru afitanye isano n’ay’u Rwanda, bityo kuyasubiraho bigafasha abantu gusuzuma ibyabaye no gukosora ibitagenda neza.
Ati “Amateka si ay’umujyi gusa, ni n’ay’igihugu muri rusange. Aya mateka rero adufasha kugira ibyo dukosora.”
Rugamba yashishikarije urubyiruko gusoma ibitabo kuko birufasha kunguka ubumenyi no gusobanukirwa amateka n’imibereho y’abandi. Abitabiriye na bo bagaragaje ko gusomera hamwe no kuganira n’umwanditsi bitera abanyeshuri ubushake bwo gusoma no kwandika inkuru n’ibitabo.
Gatabazi Bernard, wigisha Ikinyarwanda n’Ubugeni muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko iyo abanyeshuri bahuye n’umwanditsi wanditse ku mateka y’igihugu cyabo, bibafasha kubona ko na bo bashobora kuyandika bakayasigira abazabakomokaho.
Yagize ati “Yatweretse igitabo yanditse kirimo amateka ya Butare ariko n’ay’u Rwanda. Ibi bitera imbaraga abanyeshuri bacu kugira ngo bahereho na bo bandika. Nibandike ibyagiye biba, ariko ntibabyandike gusa, ahubwo badusigire n’isomo.”
Kuri Felix Niyigena, wiga Igifaransa n’Icyongereza mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, kumva abarimu bavuga ku buzima bw’i Butare basanze mu gitabo byamuteye ubushake bwo gukora ubushakashatsi ku mateka ashaka kwandikaho.
Yagize ati “Iki gitabo, ngendeye ku buhamya bw’abarimu bagaragaje ko gihura n’amateka y’ukuri y’ababaye muri uyu mujyi muri iyo myaka, jye n’abandi twigana ndetse n’abandi basanzwe bandika, cyaduteye umurava ukomeye wo kwandika dukora ubushakashatsi ku mateka nyayo.”
Dorcy Rugamba yavukiye i Kigali mu 1969. Ni umwanditsi w’ibitabo n’amakinamico, umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi w’ibikorwa by’ubuhanzi. Avuga ko impano ye ayikesha se, Cyprien Rugamba, umwe mu banyabigwi b’ubuvanganzo nyarwanda wari umusizi, umwanditsi, umuhimbyi w’indirimbo n’umubyinnyi.







Ibitekerezo 0