00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yabanje kubyita ubutekamutwe, bimuhindurira ubuzima: Ubuhamya bwa Ashton Small Kagarara

Yanditswe na Mukundwa Angelique
Kuya 23 July 2026 saa 08:45
Yasuwe :

Hashize igihe Uwizeye Enock uzwi nka ‘Kagaragara’ azenguruka ibihugu bitandukanye ari kumwe n’Umunyamerika Ashton Hall wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera gukora siporo zidasanzwe by’umwihariko kwiruka.

Ku wa 28 Kamena 2026, ni bwo yagaragaye bwa mbere ari kumwe na Ashton Hall mu gihugu cya Ghana ari na ho batangiriye urugendo ruzenguruka bimwe mu bihugu ya Afurika birimo n’u Rwanda.

Ubwo yari mu kiganiro ku muyoboro wa Isimbi Tv, Kagarara yavuze ko akimara kumenya ko Ashton Hall agiye kujya muri Afurika guhura n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, we n’abamufasha bahise bategura uburyo bagomba gutuma uyu Munyamerika agera no mu Rwanda.

Ku wa 16 Kamena 2026 ni bwo Ashton Small yasangije abamukurikira amashusho atumiramo Ashton Hall gusura u Rwanda no kwibonera impano zidasanzwe z’Abanyarwanda bafite ubumuga.

Ati “Twahisemo gukora ibyatuma Ashton Hall aza mu Rwanda. Ntangira gukora amwe mu mashusho, nkora siporo, zitangira kurebwa cyane, nkomeza gukora rwose kuko twashakaga ko mu bihugu azasura, icyacu kitagomba kuburamo.”

Ashton Small izina yahawe na Ashton Hall

Izina yahawe na Ashton Hall

Kagarara yavuze ko atigeze acika intege, ahubwo yakomeje gukora cyane kuko yari azi impavu ibimutera. Yavuze ko ubwo yakoraga video ya kabiri, Ashton Hall yaje kugaragaza ko ibikorwa bye abibona.

Ati “ Ndabyibuka nakoze video yanjye ya kabiri, nyuma mbona Ashton Hall abinyujije ahandikwa ibitekerezo, yandikamo Ashton Small ari na ho izina ryavuye.”

Yagaragaje ko nyuma yo guhabwa izina rya Ashton Small byamuteye imbaraga zo gukomeza gukora cyane nyuma baza no kugirana ibiganiro, ndetse Ashton Hall amubwira ko yifuza ko bazajyana no bindi bihugu azajyamo.

Kagarara yatekerezaga ko itike y’indege ari impimbano

Kagarara yavuze ko Ashton Hall yamubwiye ko yifuza ko bazengurukana ibihugu yateganyaga gusura, nyuma batangira gushaka itike y’indege gusa aza kubona ubutumwa bumwereka ko yahawe itike y’indege, ariko atekereza ko ari impimbano ahitamo kwifashisha ‘AI’ mu kugenzura niba ari ukuri.

Yavuze ko ubwo bageraga ku kibuga cy’indege bajya muri Ghana, yatungurwaga n’ibintu byose yabonaga cyane ko bwari ubwa mbere agiye mu ndege, ariko agira amahirwe ubwo yicaraga aho agenda yitegereza neza hanze.

Yasobanuye ko bagiye bakomereza ingendo mu bindi bihugu ariko ubwo bavaga Cameroun bajya muri Nigeria yatunguwe n’uko yabwiwe ko bagiye kwifashisha private jet kuko bari bakererewe, atekereza ukuntu atigeze agenda muri private car biramurenga.

Mu rugendo rwabo ruzenguruka Afurika, u Rwanda rwabaye igihugu gikurikiye Ghana, Cameroun, Nigeria na Bénin bagezemo, ndetse nyuma yaje guhabwa impano y’imodoka yo mu bwoko bwa KIA Sportage n’igishoro cy’arenga miliyoni 7,5 Frw (5000$).

Kagaraga wiga mu mwaka wa kabiri muri kaminuza, yavuze ko muri gahunda afite ari ukugera ku bantu bafite ubumuga akabafasha kumva ko na bo bashoboye.

Kagarara yahawe imodoka nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages