Yatangiriye kuri ‘lashes’ yikorera, none afite ishuri n’abakozi bahoraho: Mwizerwa washinze Gege Lashes
Ubwo yigaga muri kaminuza, Mugwaneza Germaine yashakaga uko yakongera amafaranga yamufashaga mu buzima bwa buri munsi. Yahisemo kwiga gutunganya ingohe zizwi nka ‘lashes’, atangira akazi atatekerezaga ko kazavamo ubucuruzi bumaze kumuha izina mu bijyanye n’ubwiza n’ubushobozi bwo guhanga imirimo ku bandi bakobwa.