Ibi byagarutsweho ku wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026, mu nama mpuzamahanga yateguwe ku bufatanye bwa UNILAK, Ikigo cy’Ubushakashatsi gihuriweho n’u Bushinwa na Afurika (SAJOREC) n’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu bya Siyansi cyo mu Bushinwa (XIEG-CAS).
Muri iyi nama hanavuguruwe amasezerano y’ubufatanye hagati ya UNILAK n’ibi bigo byombi, hagamijwe gukomeza guteza imbere ubushakashatsi, ihererekanyabumenyi no kubaka ubushobozi bw’abanyeshuri n’abashakashatsi.
Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Prof. Jean Ngamije, yavuze ko ubu bufatanye bumaze gutanga umusaruro ushimishije, cyane cyane mu gufasha abanyeshuri b’indashyikirwa gukomereza amasomo yabo mu Bushinwa.
Ati “Ubufatanye bumaze imyaka myinshi, twasinye amasezerano bwa mbere aravugururwa n’uyu munsi twongeye tuyongeraho indi itanu. Izi kaminuza zafashije iyacu mu kuzamura ubushobozi, kwigisha abantu kuko twoherezayo abanyeshuri bacu b’abahanga.”
Prof. Ngamije yasobanuye ko kugeza ubu abanyeshuri bagera kuri 30 bamaze koherezwa mu Bushinwa, aho bakomereza amasomo yo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) n’icyiciro cya kane (PhD).
Yagaragaje ko hatoranywa abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi, bagahabwa amahirwe yo gukomeza kwagura ubumenyi bwabo mu bijyanye n’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga.
Umuyobozi Wungirije wa SAJOREC, Wang Shengwei, yavuze ko iyi nama ari umwanya wo kungurana ibitekerezo ku buryo ikoranabuhanga rigezweho, by’umwihariko ubwenge buhangano (AI), ryakwifashishwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no gusana ibice byangijwe n’ibikorwa bya muntu.
Ati “Ikoranabuhanga rigezweho ntirishobora ubwaryo guhita rituma urusobe rw’ibinyabuzima rurushaho kuba rwiza cyangwa ngo risane ibidukikije. Icya mbere ni ukumenya ikoranabuhanga rikenewe muri buri gace, dushingiye ku makuru ahari n’uko ibintu bihagaze.”
Shengwei yagaragaje ko u Rwanda rushobora kungukira ku bunararibonye bw’u Bushinwa mu kubungabunga amashyamba no gusubiranya ibice byangijwe n’ibikorwa bya muntu.
Yasobanuye ko mu myaka 20 ishize, u Bushinwa bwashyizeho politiki zitandukanye zigamije kongera ubuso buteyeho amashyamba, zirimo no gutera ibiti by’amoko asanzwe akurira muri buri gace.
Yavuze ko izo ngamba zagize uruhare mu kubungabunga ibidukikije, agaragaza ko ari ubunararibonye n’ibindi bihugu bishobora kwigiraho.
Shengwei yanagarutse ku ngaruka ibikorwa by’ubuhinzi bishobora kugira ku mashyamba, bitewe n’uko abaturage bakenera ubutaka bwo guhingamo, rimwe na rimwe bigatuma amashyamba atemwa.
Yagaragaje ko u Rwanda rushobora kurushaho gushyira imbaraga mu gutera ibiti ahantu hadakoreshwa mu buhinzi, cyane cyane ku nkengero z’imihanda no mu bice byangiritse bikeneye gusubiranywa.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibidukikije muri UNILAK, Prof. Mupenzi Christopher, yavuze ko iyi nama mpuzamahanga ifite akamaro gakomeye mu kumenyekanisha ubushakashatsi bukorwa ku bidukikije n’ingufu, kugira ngo ibyavuyemo bigere ku baturage kandi bibafashe guhangana n’ibibazo bibugarije.
Yagize ati “Iki gice cy’ibidukikije n’ingufu niho ubuzima bwa muntu bushingiye, n’ibibazo bishingiye kuri iki gice bikaba bigira ingaruka ku mibereho ya muntu muri rusange. Iyi nama mpuzamahanga igendereye kugaragaza ubushakashatsi bwagiye bukorwa bufite aho buhuriye n’ibidukikije ndetse n’ingufu kugira ngo bumenyekanye buve mu bashakashatsi bujye ahagaragara ndetse bunagire akamaro.”
Yashimangiye ko ubushakashatsi budakwiye kugarukira mu bigo bibukora gusa, ahubwo ko bugomba gushyirwa ahagaragara kugira ngo bufashe mu gushakira ibisubizo ibibazo abaturage bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.
Iyi nama mpuzamahanga yabaye ku nshuro ya karindwi, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka Isi ishobora guhangana n’ibibazo byugarije ibidukikije: Amazi, urusobe rw’ibinyabuzima, ingufu n’iterambere rirambye.”












Ibitekerezo 0