Mbirimo na Thrive
BK-BANNER
  • Kinyarwanda
  • English
  • French
IGEHE Logo
ILPD
  • Ahabanza
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuzima
  • Ubukerarugendo
  • Ubutabera
  • Ikoranabuhanga
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Amakuru
  • Diaspora
  • Abantu

Iyandikishe mu bohererezwa amakuru yacu

Amakuru agezweho ahita akugeraho

Dukurikire

Amakuru

  • Amakuru
  • Ubukungu
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Ubuzima
  • Ikoranabuhanga
  • Amashusho

IGIHE

  • Abo turi bo
  • Twandikire

Tugane

  • Kwamamaza
  • Gutanga amakuru
  • Amatangazo

Bana natwe aho uri hose

Application ya IGIHE wayisanga

  • Download on theApp Store
  • GET IT ONGoogle Play

© 2026 IGIHE.com. All rights reserved

  • Amategeko agenga imikoreshereze
  • Amategeko ajyanye n'amakuru bwite
Abanyarwanda batangiye gutora abayobozi b’inzego z’ibanze (Amafoto)
U Rwanda
Hakizimana Jean Paul
ByHakizimana Jean Paul, Ishimwe Rugamba Ornella, Jean de Dieu Tuyizere, Niyontegereje Etienne, Nsanzimana Erneste, Nshimiyimana Eric, Nshimiyimana Théogène, Ntakirutimana Alfred, Theodomire MunyengabeKu wa 24 Ukwakira 2026 saa 09:02
Sangiza
  • Facebook
  • X
  • LinkedIn
  • WhatsApp
Abanyarwanda batangiye gutora abayobozi b’inzego z’ibanze (Amafoto)
Incamake
  • Komite Nyobozi y’Umudugudu: Hatorwa abayobozi batanu, barimo Umukuru w’Umudugudu n’abashinzwe umutekano, imibereho myiza, amakuru n’amahugurwa ndetse n’iterambere
  • Inama Njyanama y’Umudugudu: Igizwe n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye, birimo urubyiruko, abagore, abajyanama b’ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi, Umugoroba w’Umuryango n’abikorera.
  • Ubuyobozi bw’Inama Njyanama: Abagize Inama Njyanama y’Umudugudu bitoramo Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga.
  • Uhagararira Umudugudu mu Kagari: Hatorwa Umujyanama rusange uzahagararira Umudugudu mu Nama Njyanama y’Akagari.
  • Abajyanama b’abagore: Ku rwego rw’Umudugudu, hatorwa abakandida babiri b’abagore, bazatorwamo abajyanama kugira ngo abagore bagire nibura 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akagari.
  • Abemerewe gutora: Abaturage bafite nibura imyaka 18 y’amavuko kandi bemerewe gutora. Ku matora y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, hatora urubyiruko rufite imyaka 16–30.
  • Inama Njyanama y’Akagari: Igizwe n’abahagarariye Imidugudu, abagore, urubyiruko, abantu bafite ubumuga, uburezi n’abikorera.
  • Uhagararira Akagari mu Murenge: Hatorwa Umujyanama rusange uzahagararira Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge.
15:57U Rwanda

Mu bice bitandukanye by’igihugu, abaturage baramukiye mu matora y’inzego z’ibanze. 

Abatowe ni abagize komite nyobozi y’umudugudu igizwe na batanu barimo Umukuru w’Umudugudu, inama njyanama igizwe n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye.

Mu mudugudu, hatowe umujyanama rusange uzawuhagararira mu matora yo ku rwego rw’akagari.

Aya matora yubahirije ihame ry’uburinganire, aho nibura 30% by’abagize Inama Njyanama y’Umudugudu ari abagore.

Nyuma y’amatora, abaturage basubiye ku mirimo yabo, abaruhuka bakomeza ikiruhuko cy’impera z’icyumweru.

Sangiza abandi
12:36U Rwanda
Andi mafoto y’abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye amatora
Sangiza abandi
11:45U Rwanda
Ibitekerezo by’abaturage nyuma yo gutora

Umuturage wo mu Mudugudu wa Kungo, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze yagize ati “Ikintu njye nabifuzaho ni ukutuyobora neza, ibintu bidatunganye mu mudugudu bakabishyira ku murongo.”

Undi muturage yavuze ko bamamaje abayobozi bashoboye, bizeye ko bashobora kubayobora neza, bakabageza ku iterambere bifuza.

Ati “Icyo twifuza ni uko bashyira imbaraga ku mutekano w’abaturage ndetse n’ibintu byabo, imihanda yo mu nsisiro igakorwa neza, abantu bakaba ahantu hari isuku ihagije, hasa neza.”

Nsanzimana Patrick yavuze ko iby’ingenzi asaba abatowe ari ukumenya ibibazo by’abaturage, bakabikemura kugira ngo bashimangire ko ari abayobozi bafite akamaro koko.

Yagize ati “Umuyobozi tuba tumukeneyeho kumenya umutekano, umuturage yagira ikibazo, yamwitabaza akaba ahari, umuturage ntiyishishe umuyobozi.”

Sangiza abandi
11:05U Rwanda
Abakiri bato nabo bitabiriye aya matora
Sangiza abandi
10:58U Rwanda

Bamwe mu bayobozi batorewe kuyobora abaturage mu Mudugudu wa Mirama ya 2, mu Kagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, barashimira abaturage babagiriye icyizere, bavuga ko kwibana ku gukemura ibibazo by’abaturage no kubungabunga umutekano.

Nyiringango Erise watorewe kuba umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu, yavuze ko agiye kurushaho gukorana n’abaturage mu gukumira ibyaha n’ibindi bikorwa bishobora guhungabanya umutekano.

Yagize ati “Turashimira abaturage batugiriye icyizere. Tugiye gukora inshingano twatorewe uko bikwiye, dufatanyije n’abaturage kugira ngo dukumire ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bishobora guhungabanya umutekano.”

Nsengiyumva Theodore watorewe kuyobora Umudugudu wa Mirama ya 2, yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’umudugudu no mu gukemura ibibazo bibugarije.

Yagize ati “Tugiye kwegera abaturage kugira ngo tumenye ibibazo bafite kandi dufatanye kubishakira ibisubizo. Turabasaba na bo gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’umudugudu, batanga amakuru ku bibazo bihari kandi bubahiriza inshingano zabo.”

Sangiza abandi
10:17U Rwanda
Abayobozi bashya biteguye gukorera abaturage

Kuri site y'itora ya EP Urunana iherereye mu Mudugudu w'Agasharu, Akagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba mu Karere ka Huye, abaturage babyukanye ingoga mu kwitorera abayobozi.

Akoyiremeye Francine watorewe kuba umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Mudugudu w’Agasharu, yavuze ko mu byo azashyira imbere ari uguharanira imibereho myiza y’abana.

Ati “Umudugudu w’Agasharu akenshi tujya tugira abana benshi bagira imirire mibi cyangwa se no kugwingira. Ngomba kubakurikirana nkagira uburyo mbatwara, nkamenya uburyo mbohereza ku nzego zibishinzwe kugira ngo bagire imibereho myiza.”

Ku bantu bakuru, Akoyiremeye yavuze ko azaharanira ko abaturage bose bagira imibereho myiza, kandi ko bazajya bajya inama, barebere hamwe uko bakomeza gutera imbere.

Sangiza abandi
10:11U Rwanda
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yatoye

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, nawe yitabiriye amatora mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama mu Kagari ka Rukatsa mu Mudugudu wa Taba.

Sangiza abandi
10:01U Rwanda
I Musanze itora rirarimbanyije

Abatuye mu Mudugudu wa Kungo, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bazindutse bajya gutora abayobozi bitezeho kujyana na bo mu rugendo rw’iterambere.

Aba baturage bifuza kandi ko abayobozi batora babafasha gukemura bimwe mu bibazo bahura na byo, ibibananiye bakabigeza ku babakuriye, haba mu kagari, ku murenge no mu karere.

Sangiza abandi
09:58U Rwanda
Abantu bayitabiriye i Rusizi

Kiri site y'itora yo mu Kagari ka Mashyuza, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi hateraniye imidugudu itatu aho abaturage bazindukiye mu matora y’abayobozi b’umudugudu.

Nsengumuremyi Evariste wo mu mudugudu wa Nyamaronko yagize ati "Hari itandukaniro mbonye muri aya matora. Abantu bayitabiriye cyane kuko urebye uburyo yakorewe ubukangurambaga inzego zose zarayadushishikarije ku buryo buri muturage yarategereje ko iyi tariki igera.”

Sangiza abandi
09:54U Rwanda
Ibyifuzo by’ab’i Nyagatare ku bayobozi

Amatora yabereye kuri site y’itora ya Mirama 1 mu Kagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare. Mbere yo gutora, abaturage babanje kwibutswa imyanya iri butorerwe, abagomba kwiyamamaza n’ibisabwa kugira ngo bemererwe kwiyamamaza.

Aba baturage basanga abayobozi bakwiye kwegera abo bayobora, kumva ibitekerezo byabo no gufata ibyemezo bigamije guteza imbere imibereho yabo, kubaka amahoro no kwimakaza ubutabera.

Bavuga ko bifuza ubuyobozi buzashyira imbere inyungu z’abaturage bose, bukagira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo no guteza imbere aho batuye.

Bimenyimana Mark utuye mu Mudugudu wa Mirama 1, avuga ko gutora abayobozi ari ingenzi kuko ari bo baba bafite inshingano zo guharanira iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza yabo.

Yagize ati “Gutora ubuyobozi bwiza ni uguhitamo iterambere ryacu n’imibereho myiza yacu, kuko umuyobozi mwiza aharanira iterambere ry’abo ayoboye.”

Mpayimana Maria na we utuye i Mirama 1, avuga ko yifuza ko abayobozi bazatorwa bazita ku bibazo by’abaturage, by’umwihariko amakimbirane yo mu miryango, kandi bakirinda kubogama mu gihe bayakemura.

Yagize ati “Turifuza abayobozi bazajya bumva ibibazo by’abaturage, cyane cyane amakimbirane yo mu miryango, bagafasha kuyakemura bumvise impande zombi kandi birinda kubogama.”

Sangiza abandi
09:41U Rwanda
Amajwi ari guhita abarurwa

Nyuma yo gutora, amajwi ari guhita abarurwa ako kanya ku buryo abaturage bamenya umuyobozi batoye. 

Sangiza abandi
09:38U Rwanda
Andi mafoto agaragaza uko amatora ari kugenda hirya no hino
Sangiza abandi
09:32U Rwanda
I Rubavu naho amatora ararimbanyije

Kuri site y'amatora y'Umudugudu wa Madgengo, Akagari k'Umuganda, Umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, abaturage bazindukiye mu matora.

Barigora Evariste w'imyaka 65 ni umwe mu bazindukiye muri aya matora. Yagaragaje ko abenshi bishimiye kwishyiriraho ubuyobozi.

Ati "Ni ibyishimo, wagira ngo ni ibirori bidadanzwe kwitabira amatora, abaturage bakitorera abayobozi bazabafasha kugera ku iterambere bifuza no kurushaho kunga ubumwe n'imibanire yabo. Tubitezeho kudufasha kubahiriza no kurushaho kunoza gahunda za Leta.”

Agaragaza ko abayobozi bitoreye bazabafasha kwegerezwa ibikorwaremezo nk'imihanda no kuyobora amazi meza mu baturage.

Umutoniwase Phoïbe watorewe kuba umuyobozi ushinzwe iterambere mu Mudugudu wa Madgengo, yashimiye abamutoye.

Ati "Bagize neza kudutora, twiteguye kubageza ku iterambere, twiteguye kubarebera aho bitagenda neza, aho tubona ko bakeneye ubuvugizi tukabukora."

Sangiza abandi
09:29U Rwanda
Uko amatora ari gukorwa

Umukandida uri kwiyamamaza cyangwa kwamamazwa, abatora bamujya inyuma, hakabarwa amajwi y’uwarushije abandi akaba ariwe utsinze.

Sangiza abandi
09:19U Rwanda
Minisitiri w’Intebe yagiye gutora

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yitabiriye amatora y’inzego z’ibanze. Yatoreye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Bwerankori mu Mudugudu wa Nyenyeri.

Sangiza abandi
09:13U Rwanda
Icyo ab’i Rusizi biteze ku bayobozi bagiye gutora

Kuri site ya Gatovu ni mu Kagari ka Cyangugu umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, abaturage bazindukiye mu matora.

Tuyizere Leopold yavuze ko icyo biteze ku bayobozi bitoreye harimo no kubavugira ku bo mu nzego zibakuriye.

Ati "Aba bayobozi twitoreye twifuza ko batujya imbere muri biri kimwe cyose. Dufite imihanda yo mu midugudu idakozwe neza, ni cyo cya mbere tubifuzaho. Mbega umudugudu wacu na wo ukazamuka.”

Sangiza abandi
09:12U Rwanda
Mu Karere ka Karongi bitabiriye

Kuri site ya Kimigenge ahari gutorera abaturage b'umudugudu wa Kimigenge, Akagari ka Kibilizi, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, abaturage bishimiye uburyo bwo gutora bajya inyuma y'umukandida, bavuga ubu buryo bwihuta bagahita bamenya uwatowe.   

Nyiranshimiyimana Florence w'imyaka 31 yasabye abari butorwe kuzashyira imbaraga mu kurwanya ubujura n'ububandi kugira ngo abaturage bakore biteze imbere ariko banizeye umutekano w'imitungo yabo.                 

Twagiramahoro Theoneste w'imyaka 43   yavuze ko abakuze n'urubyiruko bose bitabiriye aya matora.    

Ati "Abayobozi turi gutora turasaba ko bazadukorera ubuvugizi, kuko amazi n'umuriro hari ibyaro bitarageramo. Ikindi turasaba ko bazashyira imbaraga mu kubumbira urubyiruko mu mashyirahamwe kugira birufashe kwiteza imbere.”

Sangiza abandi
09:11U Rwanda
I Rwinkwavu naho amatora ararimbanyije

Kuri site ya Gisozi mu Murenge wa Rwinkwavu, abaturage batangiye guhabwa amabwiriza y’uburyo amatora ari bukorwe.

Iyakaremye Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Gisozi mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu, yabwiye IGIHE ko icyatumye yitabira amatora ari ukugira ngo agire uruhare mu kwitorera umuyobozi uzabafasha guhashya inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ati “ Ino aha, inzoga zitujuje ubuziranenge turacyazibona nubwo ari nke, kandi ni zo ziduteza umutekano muke. Ndifuza rero kugira uruhare mu kwitorera Umukuru w’Umudugudu mwiza hamwe na komite yose nziza izadufasha mu gutuma tugira umutekano.”

Sangiza abandi
09:09U Rwanda
Uko byifashe i Kayonza

Mu Mudugudu wa Rwinkwavu, Akagari ka Nkondo, Umurenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, amatora yatangiye. Abaturage babanje kwiragiza Imana no kurahira.

Yamuragiye Zelda utuye mu Kagari ka Nkondo yabwiye IGIHE ko yazindutse kugira ngo agire uruhare mu kwitorera abayobozi ubundi akomereze mu mirimo ye.

Ati “Nabyukiye mu matora kugira ngo nze kujya mu yindi mirimo hakiri kare, ikindi ndifuza kugira uruhare mu kwitotera abayobozi banjye. Aho aya matora atandukaniye n’ayo mu myaka yashize ni uko ubu tweretswe ibyiza byo kugira uruhare mu gutora abatuyobora ku midugudu cyane.”

Sangiza abandi
09:06U Rwanda
Perezida wa Sena n’uw’Umutwe w’Abadepite batoye

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe w'Abadepite, ni Kazarwa Gertrude, batoreye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko mu Kagari ka Kibagabaga.

Sangiza abandi
09:05U Rwanda
Abanyarwanda baramukiye mu matora y’inzego z’ibanze

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, abaturage bazindukiye mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze, aho ku rwego rw’Umudugudu hatorwa Komite Nyobozi igizwe n’abantu batanu, barimo Umukuru w’Umudugudu, ushinzwe umutekano n’abinjira n’abasohoka mu Mudugudu, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’imbonezamubano, ushinzwe amakuru n’amahugurwa y’abaturage ndetse n’ushinzwe iterambere.

Ku rwego rw’Umudugudu hatorwa kandi Umujyanama rusange uzawuhagararira mu Nama Njyanama y’Akagari, hamwe n’abakandida babiri b’abagore bazatorwamo abajyanama b’abagore, bagomba kugira nibura 30% by’abagize Inama Njyanama. Aba bayobozi, kimwe n’abagize Komite Nyobozi y’Umudugudu, batorwa n’abaturage bose bawutuyemo bafite nibura imyaka 18 y’amavuko kandi bemerewe gutora.

Umudugudu ugira kandi Inama Njyanama ihuriramo abahagarariye ibyiciro bitandukanye by’abaturage. Harimo abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko batorwa n’urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 16 na 30, abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore batorwa n’abagore batuye mu Mudugudu, abajyanama b’ubuhinzi n’ubworozi aho bari, abajyanama b’ubuzima, abagize Komite y’Umugoroba w’Umuryango ndetse n’abantu babiri bahagarariye abikorera, batorwa na bagenzi babo bo mu Mudugudu.

Iyo Inama Njyanama y’Umudugudu imaze kujyaho, abayigize bitoramo Biro iyiyobora, igizwe na Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga.

Ku rwego rw’Akagari, Inama Njyanama igizwe n’abajyanama rusange batorwa n’abaturage bo mu Midugudu ikagize, aho buri Mudugudu uhagararirwa n’umujyanama umwe. Iyi Nama Njyanama igira kandi abajyanama b’abagore bangana nibura na 30% by’abayigize, batorwa n’abaturage bose b’Akagari bemerewe gutora.

Mu bandi bagize Inama Njyanama y’Akagari harimo umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, uw’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’uw’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ku rwego rw’Akagari. Harimo kandi uhagarariye abayobozi b’ibigo by’amashuri y’incuke biri mu Kagari, uhagarariye abarimu b’amashuri abanza ndetse n’uhagarariye abikorera muri ako Kagari.

Ku rwego rw’Akagari hatorwa kandi Umujyanama rusange uzagahagararira mu Nama Njyanama y’Umurenge.

Sangiza abandi

Ibitekerezo 0

Loading comments...
Komeza udukurikire
Facebook
Youtube
TikTok
WhatsApp
X (Twitter)
Instagram