Nyaruguru: Mu bantu 1554 bapimwe, 42% basanganywe indwara zitandura batari bazi
Indwara z’umutima n’izindi zitandura zikunze gufatwa nk’izibasira abanyamujyi n’abifite gusa. Icyakora, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko n’abatuye mu byaro bazirwara, ndetse bamwe bakazimarana igihe batabizi.