Ibi yabitangaje ku wa 10 Ukwakira 2026, ubwo yahuraga n’abarwanashyaka ba Green Party mu Karere ka Musanze, mu gikorwa cy’amahugurwa cyo gushyiraho inzego z’ishyaka ku rwego rw’imurenge ya Cyuve na Muhoza.
Senateri Dr. Habineza, yavuze ko kumanura inzego z’ishyaka ku rwego rw’umurenge biriha imbaraga kuko rigwiza abarwanashyaka, ariko kandi bikaba n’uburyo buboneye kandi bwiza bufasha abaturage kuzamura ibitekerezo byabo byubaka, ariko bikanabafasha gutambutsa ibibazo bafite bidasabye ko bizarira mu nzego nyinshi.
Ati “Ibi ni inyungu zikomeye ku baturage, kuko aho baba batuye baba bafite ibibazo bibareba. Buriya, hari ibibazo biba bireba abatuye ku mudugudu uyu n’uyu bitamenyekana. Tumenya bike biba byavuzwe n’abayobozi nka ba meya, yenda byahuriye hamwe ari iby’akarere kose, bakabiyungurura, hagatambuka bimwe, ibindi ntibikomeze.”
“Binyuze mu ishyaka, umuturage ashobora kuvuga ikibazo cye, niba ari icy’umurama, ifumbire idahagije n’ibindi, noneho nkatwe turi mu nzego nkuru z’igihugu tugahita tugeza icyifuzo cy’umuturage mu nzego nkuru, kidaciye mu zindi nzira nko mu nama njyanama y’akarere n’ahandi hose, ibi nabyo ni ugufasha.”
Dr Habineza, yakomeje asaba abarwanashyaka b’i Musanze gukomeza umuco wa politiki y’amahoro n’ubwumvikane, kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere.
Muri iyi gahunda, abarwanashyaka bahawe umwanya wo kuganira ku isura n’indangagaciro by’ishyaka, inshingano zabo mu kuriteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, bisozwa no gutora inzego za komite z’ishyaka, iz’urubyiruko n’iz’abagore muri buri Murenge, hagamijwe gukomeza imikorere y’inzego z’ishyaka no kongera uruhare rw’abarwanashyaka mu bikorwa byaryo.
Kuva muri Kamena 2026 ubwo hatangiraga gahunda yo kugeza inzego z’ishyaka ku murenge, ishyaka DGPR Green Party rimaze kugeza izo nzego mu mirenge 35 yo turere dutatu, turimo Burera ifitemo imirenge 17, Gicumbi mu mirenge 16, ndetse na Musanze mu mirenge ibiri yahereweho.







Ibitekerezo 0