Ishimwe ni imfura mu muryango w’abana batanu. Akomoka mu Mudugudu wa Nkakwa, Akagari ka Nkakwa, Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru.

Yize amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kuri GS Nkakwa, akomereza kuri GS Mwoya, aho yarangirije amashuri yisumbuye.

Yatsinze neza amasomo ye, abona amahirwe yo gukomereza muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yiga mu ishami ry’Ibaruramari n’Imari (Accounting and Finance), akaba ageze mu mwaka wa kabiri.

Mu kiganiro na IGIHE, Ishimwe yavuze ko agitangira kaminuza yahawe inguzanyo imufasha kwiga, ariko aza gusanga amafaranga ahabwa adahagije kugira ngo abashe kwishyura ibikenerwa byose mu mibereho ye.

Yasobanuye ko ababyeyi be bafite amikoro make, ku buryo amafaranga babona bayifashisha mu kwita kuri barumuna be. Ibyo byatumye atekereza uko yakwishakira andi mafaranga yo kumufasha.

Ati “Urabona, buruse baduha ni ibihumbi 80 Frw mu mezi abiri, kandi ubuzima bukomeza buhenda, ibiciro bizamuka ku isoko, wareba kurya, kwishyura inzu, ukabona ntabwo byakoroha pe! Ibi byatumye ntekereza icyampa ifaranga ritari irya buruse.”

Ishimwe yaje kwegera inshuti ye yakoraga mu bubiko bw’inzoga (dépôt), aho yabonaga abakiliya baza kurangura bagakenera ababafasha kugeza ibyo baguze aho babishaka.

Yasabye ko yahabwa akazi ko gutwara izo nzoga ku igare, akajya ahembwa bitewe n’umubare w’amakesi yatwaye.

Kugira ngo abashe gukora ako kazi, akodesha igare ku mafaranga 3.500 Frw buri cyumweru, akaba amaze umwaka akora uwo murimo.

Ati “Ni akazi nkora nishimye kuko ari imbaraga zanjye mba mbyaza umusaruro. Nko mu minsi y’impera z’icyumweru nshobora gukoreramo 10.000 Frw, mu gihe mu minsi y’imibyizi ho amafaranga agabanuka, bitewe n’uko mba ndi mu ishuri. Muri make ni akazi nkora nyuma y’amasomo, nirinda ko kabangamira amasomo yanjye.”

Yavuze ko amafaranga akorera amufasha kubona ibikenerwa bya buri munsi, birimo ibiribwa, imyambaro n’ibikoresho by’isuku.

Anagerageza kuzigama make kugira ngo azamufashe mu gihe inguzanyo ahabwa yo kwiga yatinze kuboneka.

Uretse kwiyitaho, Ishimwe avuga ko amafaranga akorera amufasha no kunganira barumuna be mu gihe hari ibyo bakeneye.

Ati “Mu cyaro cy’iwacu bazi ko umuntu wiga muri Kaminuza aba yiga ahembwa, iyo barumuna banjye bagize icyo bansaba rero, ndeba uko mbigenza nkabashyigikira, kandi ayo mbaha ava mu biraka, mu gihe bibaye buruse gusa bitakunda pe!”

Nubwo Ishimwe yishimira akazi akora, avuga ko hari imbogamizi ahura na zo, zirimo impanuka zishobora gutuma inzoga atwaye zimeneka, agasabwa kuzishyura.

Yasobanuye ko iyo bibaye, bimugiraho ingaruka kuko amafaranga aba yakoreye ayifashisha mu kwishyura ibyo yangije.

Icyakora, ashima abakiliya be kuko hari igihe bamwemerera kwishyura mu byiciro, bikamufasha kutaremererwa n’igihombo icyarimwe.

Indi mbogamizi agaragaza ni igabanuka ry’abakiliya, bitewe n’uko ibiciro by’inzoga byazamutse, bigatuma umubare w’abazirangura ugabanuka.

Ishimwe avuga ko hari bamwe mu rungano rwe batumva impamvu umunyeshuri wa kaminuza akora akazi ko gutwara imizigo ku igare, ariko ibyo ntibimuca intege.

Ashimangira ko aha agaciro umurimo uwo ari wo wose wemewe n’amategeko kandi ukorwa mu bunyangamugayo, aho kwita ku byo abandi bamuvugaho.

Ati “Bamwe na bamwe nyine ubona batabyumva, ariko birangira babonye mbaguriye icyo kurya cyangwa icyo kunywa, kandi ntibamenya ko ayo mafaranga yavuye aho hitwa habi!’’
Ishimwe avuga ko akazi ko gutwara imizigo ku igare katamufashije kubona amafaranga gusa, ahubwo kanamwunguye ibitekerezo ku bijyanye n’ubucuruzi no kugeza ibicuruzwa ku bakiliya.

Yifuza ko mu gihe kizaza, naramuka abonye igishoro gihagije, azatangiza ubucuruzi bwe, akanashyiraho serivisi yo kugeza ibicuruzwa ku bakiliya.

Avuga ko azaharanira kubona ibikoresho byiza kandi byihutisha akazi kurusha igare akoresha ubu, kugira ngo arusheho kunoza serivisi azajya atanga.

Uyu musore ashishikariza urubyiruko kudasuzugura imirimo bitewe n’uko igaragara mu maso y’abandi, ahubwo rugaharanira kubyaza umusaruro amahirwe rufite.

Nubwo yiga muri Kaminuza, Ishimwe ntibimubuza gutwara imizigo y'abakiliya ku igare
Nubwo yiga muri Kaminuza, Ishimwe ntibimubuza gutwara imizigo y'abakiliya ku igare
Ishimwe (ufite igikapu kirimo mudasobwa), aha ari kujya mu ishuri mu masaha ya mu gitondo yinjiriye ku irembo ryo ku Mukoni, kuko acumbitse i Tumba
Ishimwe (ufite igikapu kirimo mudasobwa), aha ari kujya mu ishuri mu masaha ya mu gitondo yinjiriye ku irembo ryo ku Mukoni, kuko acumbitse i Tumba
Ishimwe Théogène yita ku masomo ye cyane, ariko yayasoza akajya no gushaka amafaranga abikesha igare
Ishimwe Théogène yita ku masomo ye cyane, ariko yayasoza akajya no gushaka amafaranga abikesha igare