00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINISANTE yijeje gukemura ikibazo cy’ibigo nderabuzima bitakijyanye n’ubwiyongere bw’abaturage

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 13 September 2026 saa 01:42
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko Guverinoma iteganya kuvugurura serivisi z’ubuvuzi zitangirwa ku bigo nderabuzima no ku mavuriro y’ibanze, kugira ngo abaturage babone hafi yabo zimwe muri serivisi bajyaga gushakira ku bitaro.

Yabivuze ku wa 11 Nzeri 2026, mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Huye. Yasuye Ikigo Nderabuzima cya Rango n’Ivuriro ry’Ibanze rya Cyarwa, byombi biherereye mu Murenge wa Tumba.

Dr Nsanzimana yavuze ko mu gihugu hari amavuriro y’ibanze 1.200, ariko ko amwe akora neza, andi agacumbagira cyangwa akaba adakora.

Minisiteri y’Ubuzima ishaka ko yose akora neza bitarenze uyu mwaka, ari na ko yongerwa ubushobozi bwo gutanga serivisi.

Yavuze ko hari gahunda yo kuzamura amwe muri ayo mavuriro ku rwego rw’ibigo nderabuzima bikuru, ndetse ibigo nderabuzima byakuze bikazamurwa ku rwego rw’ibitaro.

Mu bibazo yagaragaje ku bigo nderabuzima harimo inyubako zishaje n’ubuke bw’abakozi. Yatanze urugero rw’Ikigo Nderabuzima cya Rango, ubu gikikijwe n’abaturage benshi bitewe n’ukwaguka k’Umujyi wa Huye.

Ati “Ibigo nderabuzima byinshi mu Rwanda usanga byarubatswe guhera muri za 1930 kuzamura bikozwe n’Abihayimana barebaga abaturage bake bari hafi aho icyo gihe, ibindi byubakwa ahari ibikorwa by’ubucukuzi by’icyo gihe n’abantu bari batuye aho bake, ariko ubu ugasanga abantu baraje batura hafi aho, noneho bigatuma serivisi itihuta. Ubu rero turashaka kubikemura mu buryo burambe duhereye ku kwagura inyubako, kongera abaganga n’ibindi.”

Yashimangiye ko inyubako n’abakozi bigomba kwiyongera uko aho abaturage batuye hagenda haguka.

Ati “Ni ngombwa ko twihuta mu kuvugurura, tukagendana n’iterambee n’uburyo abaturage bari gutura, ari nako dushyiramo izo serivisi z’ubuzima, twongera ibitaro, tuvugurura inyubako, kuko hafi ya hose birasaba ko tubikora mu buryo bwihuse, bikajyana no kongera abakozi kuko ntibahagije, ibituma bakora amasaha y’umurengera.”

Yakomeje agira ati “Gahunda ya 4X4 yatangiye gutanga umusaruro ariko turashaka kwihuta kurushaho cyane cyane ku bintu bitanu birimo: abavura amenyo, abavura amaso, abatera ikinya, abacisha mu cyuma abantu n’abakora muri za laboratwari, hakazarebwa na farumasi nyuma.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rango, Kayitesi, yavuze ko bakorera mu nyubako nto kandi zishaje, mu gihe bakira abarwayi benshi.

Ati “Dufite ibibazo by’inyubako nto kandi zishaje, zituma tudakora neza kuko inyinshi zubatswe mu 1970, nyamara kandi twakira byibura abarwayi 120 ku munsi babura aho bicara, bikiyongeraho kuba turi abaganga 10 gusa bakora bataruhuka, bikaba ikibazo.’’

Kayitesi yavuze ko ikigo ayobora cyita ku baturage basaga ibihumbi 49, ariko kidafite muganga w’amenyo. Abakeneye iyo serivisi boherezwa ku Bitaro by’Akarere bya Kabutare, bakavuga ko urugendo rubagora.

Yanasabye ko hakemurwa ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, kuko ikigo kidafite moteri yifashishwa iyo umuriro wagiye.

Ati “Ibura ry’umuriro ritwicira akazi cyane kuko ibintu byose byagiye muri sisitemu, haba kwakira abarwayi, kubera ubwishingizi bwabo n’ibindi. Harebwa uko moteri yatugeraho kugira bidufashe gukomeza gutanga serivisi. Twanagisabye Minisitiri.”

Muri urwo ruzinduko, Dr Nsanzimana yanasuye Ivuriro ry’Ibanze rya Eden rya Cyarwa, Ishuri rya RP Huye n’Ikigo cya Isange Rehabilitation Centre cyita ku bagizweho ingaruka n’inzoga n’ibiyobyabwenge. Yaganirije kandi abanyeshuri ku kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Minisitiri Nsanzimana akigera ahakorera Ikigo Nderabuzima cya Rango, yeretswe uko bakora ndetse n'imbogamizi bafite
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rango, Kayitesi Francine, yashimye uruzinduko rwa Minisitiri w'Ubuzima, ndetse n'imigambi myiza MINISANTE ifitiye amavuriro
Dr. Nsanzimana, yahaye impanuro abakinnyi n'abiga muri RP Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages