Byakozwe hizihizwa icyumweru cyahariwe abakiliya, aho uru ruganda rwatanze ibihembo bitandukanye birimo ikarita yo guhaha muri Simba Super Market n’imyambaro y’imvura.
Umukozi ushinzwe abakiliya muri Spiro Rwanda, Alex Niyonsenga, yasabye abamotari kurushaho kwitwara neza kuko igikorwa nk’iki cyo gutanga impano ku bitwara neza kitarangiriye aha.
Ati “Iki ni igikorwa dukora kenshi cyo guhemba abakiriya bacu bitwara neza by’umwihariko abubahiriza amabwiriza ajyanye no guhinduranya batiri. Ayo mabwiriza barayazi kuko turayabasobanurira ndetse n’umukiriya mushya uguze moto turayamusobanurira. Ikindi twabasaba nukujya batugana igihe cyose hari icyo bifuza gusobanuza cyangwa hari amakuru bakeneye[…]Dufite kandi n’umurongo wa telephone batubonaho byoroshye 3366, bashobora no kutwandikira banyuze ku mbuga nkoranyambaga zacu nka X, facebook , Instagram n’izindi aho hose turabasubiza.”
Yakomeje avuga ko kuri uyu wa Gatanu hahembwe abamotari 67 bitwaye neza muri Nzeri. Abashimwe ni abakoze ‘swap’ [gusimbuza batiri] inshuro nyinshi, uwahize abandi akaba yarakoze ‘swap’ 150.
Umwe mu bamotari bahembwe, Mushinzimana Fabien, yasabye bagenzi be batabashije guhembwa kwirinda gukora amayeri akunze kuranga abamotari mu gihe bakora ‘swap’ ndetse ko bakwiye kuyikora inshuro nyinshi.
Ati “Icyo nasaba bagenzi banjye ni ukujya kuri sitasiyo bagakora swap ya batiri nta manyanga abayeho, kugira ngo na bo babashe kubigeraho.”
Yashimiye Spiro by’umwihariko ku bwo kubazirikana ndetse ashimangira ko ibihembo bahawe bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi kandi bakazakomeza kwitwara neza baba inyangamugayo mu gihe basaba serivisi.
Umukozi mu ishami rishinzwe Abakozi muri Spiro Rwanda, Annet Dengeri, yashimangiye ko imwe mu ndangagaciro zayo ari ukwita ku bakiliya mu buryo bwose.
Ati “Uretse no kuba ari icyumweru cyahariwe abakiliya, muri Spiro imwe mu ndangagaciro zacu ni ukwita ku mukiliya. Ni yo mpamvu mwabonye tumaze iminsi duhemba abakiliya, tureba abakoze neza, cyane cyane nk’uyu munsi twarebye abantu bakoze ‘swap’ inshuro nyinsi kurenza abandi kandi bakabikora mu buryo butanyuranyije n’amategeko.”
Yakomeje ashishikariza abakiliya ba Spiro gukorera mu mucyo uko amategeko abiteganya, niba ari ugukora ‘swap’ bigakorerwa muri systeme, niba ari ukubikora inshuro nyinshi bakabikora mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ibikorwa byo guhemba abamotari batwara Spiro bitwaye neza byakozwe mu gihe cy’icyumweru cyose aho bagiye basanga abamotari ku mihanda bakabaha amakarita yo guhaha ahagaze ibihumbi 20 Frw.
Ni mu gihe ibikorwa byo guhemba ku wa 9 Ukwakira 2026 byakorewe kuri Mega Station ya Kimironko Makita ndetse na Mega Station ya Kicukiro Centre, abamotari bahembwe bahabwa imyambaro y’imvura. Muri rusange, abahembwe bose muri iki cyumweru cyahariwe abakiliya ni abamotari barenga 200.








Ibitekerezo 0