Ibi byagarutsweho ubwo GanzAfrica, ku bufatanye na NLA na Minisiteri y’Ibidukikije, batangizaga ku mugaragaro urubuga rw’ikoranabuhanga rwiswe ‘Data Access Portal’, rugamije koroshya uburyo amakuru y’ubutaka aboneka n’uko akoreshwa.

Uru rubuga rwashyizweho kugira ngo rufashe abantu n’ibigo bifite uburenganzira kubona amakuru y’ubutaka bakeneye mu buryo bwihuse, batagombye kuyashakira ahantu hatandukanye.

Ruzanafasha inzego z’ubuyobozi gufata ibyemezo bishingiye ku makuru afatika no gukurikirana uko ibibazo by’abaturage bikemurwa.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, Grace Nishimwe, yavuze ko uru rubuga ruzafasha kunoza serivisi z’ubutaka, by’umwihariko mu gukurikirana dosiye zimaze igihe zitarakemurwa no kugenzura imikorere y’abakozi bazishinzwe.

Ati “Aha tugenda twongeraho amakuru ku buryo dutanga serivisi nziza, murabizi ko bimwe mu bintu turi gukoraho cyane ari ukureba ko serivisi z’ubutaka zigenda neza.”

Yasobanuye ko iri koranabuhanga rizajya rifasha ubuyobozi bwo ku rwego rw’igihugu n’uturere kumenya dosiye zatindijwe, bityo hafatwe ingamba zo kwihutisha izikemurwa.

Ati “Uru rubuga ikintu twongeyeho ni ikintu kitugaragariza ari twe ndetse n’uturere twose dosiye dufite, iziri gutinda kuko dushobora kubona dosiye dufite mu gihugu zimaze iminsi irenga 30 ndetse n’uburyo abakozi bari gukora.”

Nishimwe yavuze ko mu myaka ibiri ishize bakiriye ibibazo by’abaturage bigera ku bihumbi 140, birimo ibyari bimaze igihe kinini bitarabonerwa ibisubizo.

Muri ibyo bibazo, ibihumbi 103 byamaze gukemurwa, mu gihe ibindi bihumbi 37 bikomeje gukurikiranwa.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ibidukikije, Akumuntu Athanase, yavuze ko ikoranabuhanga rishya rishingira ku bikorwa byari byarakozwe binyuze muri sisitemu ya LAIS (Land Administration Information System), isanzwe ikoreshwa mu kwandika no gucunga amakuru y’ubutaka.

Yagize ati “Kwandika ubutaka byakorewe muri sisitemu yitwa LAIS, hanyuma n’izi mbuga tugenda twubaka n’irindi koranabuhanga tugenda turishingira ku byo twagezeho muri iyi LAIS twubatse.”

Akumuntu yasobanuye ko hanavuguruwe sisitemu ya AMAKURU kugira ngo abaturage barusheho kubona no gukurikirana amakuru ajyanye n’ubutaka bwabo, harimo n’ibyangombwa bibanditseho, mu buryo bworoshye kandi budatwara igihe kinini.

Ku bijyanye n’umutekano w’amakuru, Umusesenguzi muri GanzAfrica Foundation, Uwase Jeanine, yavuze ko uru rubuga rwashyizwemo uburyo bwo kurinda amakuru bwemerera gusa abantu babifitiye uburenganzira kuyageraho.

Ati “Amakuru uburyo tuyabika, duha uburenganzira gusa abantu basanzwe babyemerewe, iyo utabiherewe uburenganzira ntabwo ubasha kugera ku makuru y’abandi mu buryo bworoshye.”

Urubuga rwa Data Access Portal rwitezweho gufasha inzego zishinzwe ubutaka kubona no gusesengura amakuru mu buryo bwihuse, gukurikirana ibibazo by’abaturage no kwihutisha ifatwa ry’ibyemezo.

Ruzanafasha abaturage gukurikirana aho dosiye zabo zigeze mu nzira zo gukemurwa, ndetse bamenyeshwe igihe dosiye runaka yahagaritswe.