Ibi kandi bigenda bigarukwaho n’abagore n’abakobwa mu nzego zitandukanye banyuze muri gahunda za Women in Finance Rwanda, bagaragaza impinduka gahunda zayo zagize mu buzima bwabo.

Umukozi muri COOPEDU, Atete Laurette Ngezahayo, ni umwe mu bagore bungukiye muri aya mahirwe binyuze mu mahugurwa ya CISI Fundamentals of Financial Services.

Avuga ko aya mahugurwa yamufashije kurenga imyumvire yo kubona akazi ke nko gutanga ndetse no kwakira amafaranga, ahubwo akabona ko afite ubushobozi bwo gukura mu bijyanye n’imari, guhabwa inshingano zikomeye no kugera ku yandi mahirwe.

Ati “Yampaye icyizere cyo gutekereza kure, gushora imbaraga zange mu kongera ubumenyi no kugira intego zisobanutse mu rugendo rwanjye muri uyu mwuga.”

Kuri Jacqueline Mwihoreze, Umugenzuzi Mukuru w’Imbere mu Kigo cy’Imari cya Bank of Kigali, avuga ko gufasha abandi bagore gutera imbere ari uburyo bwo gusubiza umuryango ibyo umuntu aba yarawukuyemo.

Yagize ati “Ni byiza ko ibyo tumaze kugeraho tubisangira n’abakobwa bakiri bato. Bakeneye guterwa inkunga, gushyigikirwa no kumenya ko na bo bashobora kugera aho turi.”

Umuyobozi ushinzwe kurinda amakuru bwite (Data Protection Officer) muri NCBA, Diane Umwali, akaba n’umuyobozi ushinzwe umutekano w’amakuru muri Women in Finance, avuga ko aya mahirwe yayabonye nyuma yo kugaragaza ubushake mu byo akora no mu bikorwa by’uyu muryango.

Yagize ati “Aya mahirwe nayabonye nyuma yo kugaragaza ubushake mu byo nakoraga ndetse no mu bikorwa bya Women in Finance Rwanda.” 

Umuyobozi wa One Acre Fund, Belinda Bwiza, akaba n'umwe mu bagize ubuyobozi bwa Women in Finance Rwanda, yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma abagore batagera mu myanya yo hejuru atari uko nta bushobozi ahubwo ko ari inzitizi bahura nazo zitandukanye.

Ku rundi ruhande, Farha Gafaranga, Umuyobozi ushinzwe isesengura ry’ishoramari mu bijyanye n’ingufu muri Banki y’Iterambere y’u Rwanda, asanga gushyigikira abagore mu kwihangira imirimo bikwiye gushyirwamo imbaraga, kuko bituma badahanga imirimo yabo gusa, ahubwo banayihangira abandi.

Yagize ati “Iyo umugore yihangiye umurimo, ntibimufasha kubona akazi ke gusa, kuko iyo ashinze ikigo ashobora no guha abandi akazi, agatanga serivisi zikemura ibibazo by’abantu kandi akagira uruhare mu bukungu bw’igihugu.”

Umuyobozi Mukuru wa Urwego Finance, Christine Baingana, akaba n’umwe mu bayobozi ba Women in Finance Rwanda, yavuze ko abagore bakwiye kugira ijwi rihuriweho ribafasha guhindura imikorere n'amategeko agenga ibigo by'imari.

Hari kandi n’izindi gahunda ziteganyijwe mu guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi muri uru rwego, zirimo Financial Sector Human Capital Initiative, icyiciro cyayo cya mbere kikaba kigamije gushyira mu bikorwa gahunda y’ingombonezamikurire (ECD).

Women in Finance Rwanda (WIFR) ni umuryango udaharanira inyungu uhuza ibigo bibarizwa mu rwego rw’imari mu Rwanda, ugamije guteza imbere uburinganire n’amahirwe angana hagati y’abagore n’abagabo. Uharanira ko abagore barushaho kubona amahirwe yo gutera imbere muri uru rwego, aho kugeza ubu uhuriza hamwe ibigo birenga 15 birimo amabanki, ibigo by’imari iciriritse n’ibigo by’ubwishingizi.