Ku wa Mbere tariki ya 20 Mata nibwo Rayon Sports yashyikirije abakinnyi bayo ibaruwa ibahagarikira imishahara kuko ngo ntaho yakura amafaranga yo kubahemba kandi nabo bakaba batari gukora.
Rayon Sports yemeye guhemba ukwezi kwa Gashyantare 2020 gusa, nabwo umushahara wako ukaba ushobora kuboneka mu bice.
Ku mugoroba, abakinnyi bandikiye ubuyobozi bavuga ko batunguwe no kubona ibaruwa ibahagarikira imishahara kandi batarabyumvikanyeho.
Iyi baruwa ndende yasinyweho na kapiteni Rutanga Eric, ivuga ko batiyumvisha uburyo yaba yaranditswe tariki ya 15 Werurwe 2020, bakayishyikirizwa tariki ya 20 Mata, kandi hagati aho bakaba baragiye bagirana ibiganiro bindi byerekana uburyo babafasha kubaho muri ibi bya Coronavirus.
Ati “Kuko mwafashe icyemezo cyo guhagarika imishahara yacu mutabanje kubitugishaho inama, cyangwa tubyumvikane uko byakorwa, kuko bitubahirije amasezerano y’umurimo n’amabwiriza ya FIFA na FERWAFA.”
Abakinnyi bakomeje bibutsa ubuyobozi bwa Rayon Sports ko mu gihe butisubiyeho ngo buteshe agaciro ibaruwa bwabandikiye kugira ngo bibanze guca mu bwumvikane, biteguye kugana mu nzego z’amategeko.
Ati “Nk’abakinnyi tubandikiye tubasaba mu bwumvikane, kwisubiraho ku cyemezo mwafashe, mukabanza mukatwegera, tukajya inama, mwaba mutabyuharije, hakazitabazwa inzira z’amategeko asanzwe aturengera.”
Abakinnyi bashingira ku ngingo y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, isaba amakipe ko muri ibi bihe mu gihe yifuza kugabanya cyangwa gusubika ibyo yageneraga abakinnyi, bigomba gukorwa mu bwumvikane kuko bitabaye ibyo, byateza imanza zitari ngombwa.
Abakinnyi ba Rayon Sports baheruka kubona umushahara muri Mutarama 2020 mu gihe bo bumva ko bahembwa n'ukwezi kwa Werurwe kuko bakinnye kugeza tariki ya 14 Werurwe ubwo ibikorwa byose by'imikino byahagarikwaga kubera Coronavirus.
Muri Werurwe, Rayon Sports yakinnyemo imikino ine irimo uwa Etincelles, Musanze FC, Marines na Gicumbi FC mu gihe undi mukino wayo wa shampiyona wari uteganyijwe tariki ya 2 Gicurasi 2020.
Rayon Sports isanzwe ikoresha hafi ya miliyoni 32 Frw ku kwezi, ihemba asaga miliyoni 25 Frw ku kwezi.
Umuterankunga wayo mukuru, SKOL, azayiha miliyoni 33 Frw nk’icyiciro cya kabiri cy’inkunga ya miliyoni 66 Frw iyiha buri mwaka. Izindi zikaba zarishyuwe nk’umwenda wafashwe cyera.
Rayon Sports isanzwe yinjiza impuzandengo ya miliyoni 10 Frw ku mikino mu kwezi n’izindi miliyoni 5 Fw zigatangwa n’abafana buri kwezi.
Iyi kipe imaze gutanga ibyiciro bibiri by’inkunga ihabwa abakinnyi mu bihe bya Coronavirus, ingana n’ibihumbi 50 Frw mu gihe mu cyumweru gishize, Fan Club zayo ziyemeje kugabana abakinny n’abatoza, buri umwe akazajya agenerwa ibihumbi 100 Frw cyangwa ibihumbi 50 Frw buri kwezi, niba afite cyangwa adafite umuryango.
Rayon Sports yabaye ikipe ya gatatu ihagaritse amasezerano y’abakinnyi mu Rwanda, nyuma ya Musanze FC na Espoir FC.
Umutoza wa Musanze FC, Umunya-Misiri Ahmed Abdelrahman Ibrahim Adel, yavuze ko yamenyesheje ubuyobozi ko atanyuzwe n’icyo cyemezo ndetse yiteguye kwitabaza Ambasade ya Misiri na FERWAFA.






Ibitekerezo 0