Musanze FC yabaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda ifashe uyu mwanzuro ukomeye mu gihe andi akomeje gutegereza ngo arebe aho byerekeza.

Ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu Majyaruguru bwandikiye abakinnyi tariki ya 9 Mata 2020 nyuma y’umunsi umwe nabwo bumenyeshejwe n’Akarere ka Musanze ko inkunga bwagenerwaga ibaye ihagagaritswe.

Akarere ka Musanze kagize kati “Nshingiye kuri gahunda zafashwe n’Inzego nkuru z’igihugu mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ibi bikaba byaragize ingaruka ingaruka zikomeye mu buryo bwo kwinjiza amafaranga […] nkwandikiye ngirango nkumenyeshe ko amafarangwa yagenerwaga ikipe abaye ahagaritswe kugeza igihe Shampiyona y’Umupira w’Amaguru izongera gutangirira.”

Iki cyemezo ni cyo cyatumye Musanze FC ihemba abakozi bayo bose barimo n’abakinnyi umushahara w’ukwezi kwa Werurwe mu gihe andi bazayabona nyuma yo gusubukura imikino.

Byari biteganyijwe ko Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwnada izasubukurwa tariki ya 2 Gicurasi 2020, ariko bitewe na Coronavirus, ishobora kongera kwigizwa inyuma.

Bamwe mu bakinnyi ba Musanze FC baganiriye na IGIHE, bavuze ko batunguwe n’iki cyemezo kuko bagiye kugorwa n’ubuzima kuko batazi igihe Shampiyona izongera gusubukuriwa.

Umutoza wa Musanze FC, Umunya-Misiri Ahmed Abdelrahman Ibrahim Adel, yavuze ko yamenyesheje ubuyobozi ko atanyuzwe n’icyo cyemezo ndetse yiteguye kwitabaza Ambasade ya Misiri na FERWAFA.

Ati “Niba harabaye ikibazo bireba ikipe n’Akarere ntabwo bifite aho buriye n’abakinnyi. Duhembwa amafaranga make kandi ntabwo turi abakire, murumva twabaho gute? Abakinnyi navuganye nabo uyu munsi bambwira ko bitaboroheye.”

“Perezida w’ikipe ndamuhamagara ntiyitabe, ndamwandikira kuri Whatsapp akambwira ngo mvugane n’Umunyamabanga. Ejo nabandikiye, mbabwira ko bubaha amasezerano yacu kuko tutumva uburyo ariyo kipe yonyine yafashe iki cyemezo. Nibidakemuka nzajya kuvugana na Ambasade na Federasiyo turebe ko hari icyo badufasha.”

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, Musanze FC yari yapanze ingengo y’imari ya miliyoni 110 Frw zirimo miliyoni 90 Frw zari gutangwa n’Akarere ka Musanze, izindi miliyoni 20 Frw zikava mu baterankunga.

Ubwo Shampiyona yahagararaga ku munsi wa 24 tariki ya 14 Werurwe, Musanze FC yari ku mwanya wa 12 n’amanpta 27.

Musanze FC yakuyeho imishahara y'abakinnyi kugeza igihe imikino izongera gukinirwa mu Rwanda
Musanze FC yakuyeho imishahara y'abakinnyi kugeza igihe imikino izongera gukinirwa mu Rwanda
Umutoza Ahmed Adel asanga Musanze FC ikwiye kubaha amasezerano kuko bigoye ko abakinnyi babaho badahembwa
Umutoza Ahmed Adel asanga Musanze FC ikwiye kubaha amasezerano kuko bigoye ko abakinnyi babaho badahembwa