Rayon Sports yahagaritse imishahara y’abakinnyi guhera muri Werurwe 2020

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Mata 2020 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashwe icyemezo cyo guhagarika amasezerano y’abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi bayo kuva muri Werurwe 2020 kubera ibihe bya Coronavirus.

Rayon Sports imaze amezi atatu idahemba, aho abakinnyi baheruka umushahara wa Mutarama 2020.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko bamaze guhagarika imishahara y’abakinnyi kuva muri Werurwe binyuze mu bwumvikane.

Ati “Nibyo twahagaritse imishahara yabo nyuma yo kuganira nabo binyuze ku rubuga rwa Whatsapp ndetse binyuze ku barimo kapiteni wabo [Rutanga] ntacyo bibatwaye. Twumvikanye ko tubashakira umushahara wa Gashyantare 2020, ubundi tukazakomeza kubitaho muri ibi bihe, aho ibyo tubaha bijya kugera kuri 50% by’umushahara.”

Ibaruwa abakinnyi bashyikirijwe, IGIHE yaboneye kopi, yanditswe tariki ya 15 Werurwe 2020.

Igira iti “Dushingiye ku masezerano y’Umurimo dufitanye, dushingiye kandi ku bihe by’icyorezo cya COVID-19 igihugu cyacu kirimo ndetse n’Isi yose bitatwemerera gukomeza kubahiriza amasezerano y’Umurimo dufitanye, nkwandikiye iyi baruwa nkumenyesha ko muri ibi bihe bya Coronavirus ikipe ya Rayon Sports itazabasha gutanga umushahara kubera kutabasha gukora ibyasezeranywe n’impande zombi, gusa umushahara w’ukwezi kwa kabiri ikubereyemo, izakomeza kuwuguha uko ibishoboye. Umushahara uhagaze kugeza igihe impande zombi zizabasha kongera kuzuza ibiteganywa n’amasezerano y’umurimo dufitanye.”

Nkurunziza yavuze ko impamvu abakinnyi batinze kuyishyikirizwa ari uko hagombaga kubanza kubaho kumvikana.

Rayon Sports isanzwe ikoresha hafi ya miliyoni 32 Frw ku kwezi, ihemba asaga miliyoni 25 Frw ku kwezi.

Umuterankunga wayo mukuru, SKOL, azayiha miliyoni 33 Frw nk’icyiciro cya kabiri cy’inkunga ya miliyoni 66 Frw ayiha buri mwaka. Izindi zikaba zarishyuwe nk’umwenda wafashwe cyera.

Rayon Sports isanzwe yinjiza impuzandengo ya miliyoni 10 Frw ku mikino mu kwezi n’izindi miliyoni 5 Fw zitangwa n’abafana buri kwezi.

Iyi kipe imaze gutanga ibyiciro bibiri by’inkunga ihabwa abakinnyi mu bihe bya Coronavirus, ingana n’ibihumbi 50 Frw mu gihe mu cyumweru gishize, Fan Club zayo ziyemeje kugabana abakinnyi n’abatoza, buri umwe akazajya agenerwa ibihumbi 100 Frw cyangwa ibihumbi 50 Frw buri kwezi, niba afite cyangwa adafite umuryango.

Rayon Sports yabaye ikipe ya gatatu ihagaritse amasezerano y’abakinnyi mu Rwanda, nyuma ya Musanze FC na Espoir FC.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .