FERWAFA yakebuye amakipe ahagarika imishahara y’abakinnyi kubera Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Mata 2020 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasabye amakipe kwirinda imanza zitari ngombwa zishobora guturuka ku makosa yo guhagarika imishahara y’abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi bayo muri ibi bihe bya Coronavirus.

Hashize iminsi 34 ibikorwa byose by’imikino bihagaritswe mu Rwanda kubera icyo cyorezo cyibasiye Isi.

Amakipe ya Musanze FC na Espoir FC afashwa n’uturere yabaye aya mbere mu gufata icyemezo gikomeye cyo gukuraho imishahara ku bakozi bayo, avuga kuri ubu ntacyo abakinnyi n’abatoza bari kuyakorera ndetse uturere abarizwamo tukaba tutazakomeza kuyatera inkunga muri ibi bihe.

Rayon Sports na yo yahagaritse imishara y’abakinnyi bayo kuva muri Werurwe 2020.

Ku Cyumweru tariki ya 19 Mata, FERWAFA igendeye ku mabwiriza ya FIFA, yamenyesheje abanyamuryango bayo (amakipe) ko akwiye kwirinda imanza zitari ngombwa zishobora gutezwa n’uko guhagarika amasezerano y’abakozi bayo.

Yagize iti “ Tugendeye ku nama FIFA yatugiriye, turabashishikariza kwegera abakinnyi muri iki gihe, mukumvikana hagamijwe kurebera hamwe umuti ukwiye ku mpande zombi, hibandwa mu kureba niba imishahara cyangwa ibindi abakinnyi bagenerwa, bashobora kuzabihabwa mu gihe kizaza cyangwa bikagabanywa.”

“Turabasaba kubyitwararika (…) mu kwirinda imanza zitari ngombwa zishobora kuzabaho bitewe n’uburyo tuzaba twitwaye muri ibi bihe turimo bitoroheye buri wese.”

Imikino mu Rwanda izasubukurwa hagendewe ku cyemezo cya Guverinoma

FERWAFA yamenyesheje abanyamuryango bayo ko ku bijyanye n’igihe imikino izasubukurirwa, izafata icyemezo igendeye ku nama izahabwa na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’inzego z’ubuzima.

Yavuze ko kandi ku kirebana n’abakinnyi bazasoza amasezerano muri Nyakanga uyu mwaka, hagendewe ku mabwiriza n’inama zitangwa na FIFA, amasezerano mashya bashobora kugirana n’andi makipe azagira agaciro kuva igihe umwaka w’imikino uzatangirira.

Iti “Amasezerano yagombaga kurangirana n’uyu mwaka w’imikino bikwiye kumvikana ko azarangira ku itariki umwaka w’imikino uzarangiriraho hagendewe ku mpinduka zishobora kuba mu ngengabihe yari yateguwe.”

Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda yagombaga gusubukurwa tariki ya 2 Gicurasi 2020 (kuko aribwo Amavubi yari kuba avuye muri CHAN 2020) ariko ishobora kwigizwa inyuma bitewe n’igihe Leta y’u Rwanda izemereza ko kongera gukina bishoboka.

Espoir FC na Rayon Sports ziri mu makipe atatu yahagaritse imishara y'abakinnyi mu bihe bya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .