Bwa mbere mu mateka, umugore yahawe inshingano zikomeye muri Kiliziya Gatolika
Papa Francis yagize Francesca Di Giovanni, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Leta ya Vatican, n’andi matsinda n’imiryango irimo uw’abibumbye. Ibi bikaba byatumye aba umugore wa mbere uhawe inshingano zikomeye mu mateka ya Kiliziya Gatorika no mu bunyamabanga bwa Vatican.