Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, witandukanyije na Leta ya Turikiya ku bijyanye n’Umuryango witwa FETO wari ufite ishuri rya Hope Kids Academy ryafunzwe mu Rwanda ku mpamvu zifitanye isano na kudeta yo guhirika Perezida Recep Tayyip Erdoğan.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abarwanya ubutegetsi bwa Leta y’u Burundi baba mu buhungiro, CNARED, Jean Minani yasenyewe hoteli hashize iminsi mike gusa atorewe uwo mwanya.
Kabanguka Bon Kalinda wakoze igare ridasanzwe rikoreshwa n’amashanyarazi ni umwe mu bitabiriye imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda, Made in Rwanda Expo 2017.
Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa rwashyize ahagaragara ‘Primus Citron” ku wa 1 Ukuboza 2017, ubwoko bushya bw’ikinyobwa cya Primus.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko kigiye guhemba abashoramari b’indashyikirwa mu rwego rwo gutera inkunga ibigo by’ubucuruzi bifatiye runini u Rwanda mu iterambere.
Bamwe mu Imbonerakure, urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD FDD, biravugwa ko batangiye kwicwa kugira ngo Leta y’icyo gihugu irebe ko yarokoka iperereza ry’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aravugwaho kurakarira Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Rex Tillerson, akaba ashaka kumwirukana mu gihe cya vuba.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, yatangije imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda, ‘Made in Rwanda Expo’ ku nshuro ya gatatu kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2017, asobanura ko abafite ibicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu bongerewe amahirwe bari bafite yo gutsindira amasoko ya leta.
Abari n’abategarugori bashyiriweho uburyo bwitwa ‘Kasha’ buzabafasha kugura ibikoresho bibafasha mu isuku no kwita ku buzima bw’imyororokere bwabo bakoresheje ikoranabuhanga.
Mu gihe habura amasaha make ngo imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda, Made in Rwanda Expo, ritangire, abikorera bakereye kugaragaza ko bafite ubushobozi bwo gukora ibicuruzwa biri ku rwego mpuzamahanga.
Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda, ICPAR, cyakoresheje ibizamini by’impamyabumenyi z’ibaruramari ry’umwuga ku nshuro ya 11 kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2017.
Abapolisi barangije ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo na Centrafrique batangiye gusimbuzwa kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2017.
Icyamamare Rachel Meghan Markle wamaze kwambikana impeta y’urukundo yitegura kurushinga n’igikomangoma Henry ‘Harry’ of Wales, yakunze kugaragaza ko akunda u Rwanda anashima Perezida Kagame kubera uko yateje imbere abagore.
Koreya ya Ruguru yatangaje ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu yagerageje ubwoko bushya bw’igisasu cya kirimbuzi mpuzamigabane gishobora kugera aho ari ho hose ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe bwa Amerika.
Burya ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo! Mu cyumweru gishize ibinyamakuru byo kuri internet byinshi byibasiye Malia Obama, umukobwa w’imfura w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yishimiye ibyo Urugaga rw’Abavoka rwagezeho mu myaka 20 ishize ariko yibutsa amateka y’urwego rw’ubutabera rwakoraga mu kavuyo mu myaka mike nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Suède ni kimwe mu bihugu bifitanye umubano ukomeye n’u Rwanda muri iki gihe; mu 1997 yari ifite umudipolomate umwe gusa, ibikorwa byose bikabera mu cyumba cya hoteli, none ubu icyo gihugu gifite imwe muri za ambasade zikomeye muri Kigali.
Umupadiri wayoboye ibiganiro ku kwegura kwa Robert Mugabe, Fidelis Mukonori, yatangaje ko uyu mukambwe wahoze ari perezida azahabwa umwanya ukomeye muri politiki y’icyo gihugu.
Abashakashatsi berekanye ko kunywa ikawa iri mu rugero ingana nibura n’ibikombe bitatu ku munsi bishobora kugira ingaruka nziza ku buzima.
Umuherwe Jeff Bezos, yamaze kugira umutungo ubarirwa kuri miliyari 100 z’amadorali aba uwa kabiri utunze ayo mafaranga mu mateka.