Meghan Markle yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane yitwa 'Suits : Avocats sur mesure' aho ari umukinnyi w’ibanze Rachel Zane. Yabaye intumwa y’Ishami rya Loni ryita ku bagore, UN Women n’umuryango World Vision Canada.

Gukorana n’iyo miryango byatumye akunda kuza mu Rwanda, bwa mbere yaje muri 2014, ahagaruka mu mwaka wa 2015 ubwa nyuma ahaheruka mu ntangiriro za 2016.

Mu mpera z’umwaka ushize yasohoye inyandiko yise ‘With Fame Comes Opportunity, But Also A Responsibility’ mu kinyamakuru Elle UK avuga ukuntu u Rwanda rwamufashije gufatanya ubwamamare bwe n’ibikorwa by’ubugiraneza.

Yasobanuye uburyo ingendo yagiriye mu Rwanda zamwubatse, akabasha kumva agaciro k’ubuzima nubwo ahora mu mudendezo wa gisirimu.

Meghan yavuze ko ubwo yari amaze icyumweru mu Rwanda muri 2015 yasabwe kureka ibyo yari arimo akajya mu birori bya BAFTA Awards aho yari kwambikwa amakanzu y’ibitangaza akajyanwa mu ndege ahagenewe abaherwe akagendera kuri itapi itukura[tapis rouge], akabyanga kubera ibyo yari yabonye mu gihugu.

Ati “Umutima wahise uvuga uti ‘Oya’. Nafunguye ikirahuri cy’imodoka nuko ndebera mu idirishya Isi nari ndimo nziza itoshye, nyamara yari imaze imyaka 22 ivuye muri Jenoside, ariko bigaragara ko yiyubatse ku cyemezo yafashwe cyo kurenga amateka mabi.”

“ Aho nari ndi hari mu giturage, ubona ihene n’amajwi y’abantu baho bisa nk’ibyo mu cyaro. Kubireba byakwerekaga urukundo mu mwimerere warwo. Icyo gihe umutima wanjye wavuze ‘Oya’ kuko izo si ebyiri zombi nabayemo, nize ko gushyira ikirenge hagati ukamenya kuzibamo mu buryo buringaniye bifasha.”

Mu ijambo yagejeje kuri Loni muri 2015, Meghan Markle nabwo yagarutse ku buyobozi bw’u Rwanda bw’icyitegererezo mu guteza imbere uburinganire, avuga ko Perezida Kagame ameze nka se watangiye kumukangurira guharanira uburenganzira bw’abagore afite imyaka 11 gusa.

Ati “Perezida Kagame waharaniye ko abagore bahabwa umwanya mu myanya y’ubuyobozi akwiye kuba icyitegererezo kuko dukeneye abagabo bameze nka data watangiye kurwanira ko mparanira icyiza mfite imyaka 11 gusa.”

Uyu mugore w’imyaka 34 akomoka kuri nyina w’umwirabura na se w’umuzungu. Yavukiye i Los Angeles muri California.

Muri 2011 yashakanye na Trevor Engelson ariko batandukana hashize imyaka ibiri gusa. Amaze igihe akundana n’igikomangoma Harry, umwuzukuru w’umwamikazi Elizabeth II akaba n’uwa Gatanu ku rutonde rw’abaragwa b’ingoma y’u Bwongereza.

Nyuma y’ubukwe bwabo buteganyijwe muri Gicurasi 2018 azaba abaye umukazana wa kabiri w’icyimanyi cy’umwirabura n’umuzungu mu muryango w’ubwami bw’icyo gihugu.

Meghan Markle yakoreye ingendo mu Rwanda mu bihe bitandukanye
Meghan Markle yakoreye ingendo mu Rwanda mu bihe bitandukanye
Aha yari mu ishuri rimwe mu Rwanda muri Gashyantare 2016
Aha yari mu ishuri rimwe mu Rwanda muri Gashyantare 2016
Guhura n'abana bo mu cyaro biri mu byatumye arushaho kugira umutima w'ubumuntu
Guhura n'abana bo mu cyaro biri mu byatumye arushaho kugira umutima w'ubumuntu
Igikomangoma Harry ni uwa Gatanu mu basimbura b'Umwamikazi Elizabeth II
Igikomangoma Harry ni uwa Gatanu mu basimbura b'Umwamikazi Elizabeth II
Aba bombi batangiye gukundana mu mwaka ushize
Aba bombi batangiye gukundana mu mwaka ushize