Ni uburyo bwashinzwe n’abanyamerikakazi babiri, Joanna Bichsel na Amanda Arch nyuma yo kubona ko abagore bagira ipfunwe ryo kugura ibikoresho byo kwiyitaho bikaba byabagiraho ingaruka.
Bavuga ko bahuye mu 2011 ubwo bakoraga muri Microsoft ahitwa Seattle muri USA bakaza kunoza umugambi wo gukoresha ikoranabuhanga mu guhindura ubuzima bw’abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere mu 2016.
Joanna yabwiye IGIHE ko batangiriye mu Rwanda mu mwaka ushize bakora ubushakashatsi basanga abagore n’abakobwa bagira isoni zo kujya mu ihahiro ngo berure ko bashaka impapuro z’isuku mu gihe bari mu mihango, udukingirizo cyangwa ibinini byo kuboneza urubyaro.
Yasobanuye ko bashyizeho urubuga rwa internet, ‘application’ ya telefoni zigezweho, umurongo wo guhamagara, cyangwa kohereza ubutumwa bugufi na Whatsapp byose bizatuma umugore ushaka kugura ikintu agitumiza akakizanirwa aho ari gipfunyitse neza.
Ati “Kasha ikora mu ibanga, kandi irizewe, utumije igikoresho cyangwa umuti asobanurirwa uko agomba kugikoresha, ibyo dutanga tubikura mu maguriro y’imiti n’ibigo byizewe nka Kipharma na ARBEF.”
Mu gihe umukobwa cyangwa umugore akeneye ikintu cyo kwiyitaho, anyura ku rubuga www.kasha.rw, cyangwa akandika muri telefoni ye *911#, akaba yahamagara kuri 9111 cyangwa akohereza ubutumwa bwa SMS cyangwa Whatsapp kuri 0780440522.
Yerekwa uko yishyura hakoreshejwe MTN Mobile Money, Tigo Cash cyangwa akayatanga mu ntoki, ubundi mu gihe kitageze ku isaha akajya gufata icyo yaguze ku ishami rya Kasha rimwegereye.
Joanna Bischel avuga ko ubu bafite udushami 30 muri Kigali, bakazagenda bagera n’ahandi hirya no hino mu gihugu.
Mu mwaka umwe n’igice gusa batangiye, bavuga ko bamaze kwitabazwa n’abari n’abategarugori babarirwa mu bihumbi.
Impuguke ya Minisiteri y’Ubuzima mu buzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro, Dr. Anicet Nzabonimpa yashimangiye ko ikoranabuhanga rya Kasha rizafasha Leta y’u Rwanda kwihutisha intego z’iterambere rirambye, SDGs cyane cyane mu kugeza serivisi z’ubuzima kuri bose.
Ati “Aya ni amahirwe ku Rwanda n’Abanyarwandakazi kuko Kasha ijyanye neza na gahunda yo kwita ku buzima bw’imyororokere bw’abari n’abategarugori cyane cyane abangavu kuko nk’uko mubizi dufite ikibazo cy’inda zitateguwe zikomeje kwiyongera bikabije.”
Umwanditsi mukuru mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, Louise Kanyonga asanga ‘Kasha’ izanateza imbere ubukungu bw’igihugu kuko izahesha akazi benshi biganjemo urubyiruko.
Kuri ubu ibicuruzwa bitangirwa muri iri koranabuhanga birimo impapuro zifasha abagore mu mihango, udukingirizo tw’abagore, imiti yo kuboneza urubyaro by’igihe gito, utwuma two gupima niba umugore atwite, amavuta, amasabune n’ibindi.
Byose bigurishwa ku giciro kimwe n’icyo ku yandi maguriro y’imiti, igihe hari usabye imiti bagasanga ishobora kumugiraho ingaruka cyangwa atazi neza iyo akeneye ahuzwa n’umwe mu baganga bakorana na Kasha akamusuzuma byihuse.









TANGA IGITEKEREZO