Polisi y’u Rwanda ivuga ko igikorwa cyo gusimbuza abo bapolisi bari bamaze amezi 12 mu butumwa kizakorwa mu minsi itatu, hakazajyayo abandi bashya 660.

Icyiciro cya mbere cy’abapolisi 240 cyahagurutse ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu kiyobowe na SSP Victor Rubamba.

Bazaba bafite icyicaro mu mujyi wa Malakal wa kabiri munini nyuma y’umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba. Bafite inshingano zo kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara bagahungira imbere mu gihugu.

Iri tsinda ry’abapolisi ryasezeweho na Komiseri wa Polisi Emmanuel Butera wabasabye kuzakora akazi kabo neza bagahesha ishema igihugu.