Yanyoye inzoga y'icyuma arahuma, umugore we n’abandi babiri barapfa: Ubuhamya bwa Karekezi (Video)
Karekezi Gaspard ni umuturage wo mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana, Akarere ka Ruhango. Ku wa 30 Mutarama 2026, yanyoye inzoga itujuje ubuziranenge imutera guhuma, mu gihe abantu batatu basangiye na we, barimo umugore we, bapfuye.