00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu abagabo bakunda umupira w’amaguru

Yanditswe na Berrick Munyeshyaka
Kuya 18 June 2026 saa 01:25
Yasuwe :

Umupira w’amaguru ni wo mukino urebwa n’abantu benshi kurusha indi ku Isi, kuko urebwa n’abarenga miliyari eshatu n’igice. Igikombe cy’Isi cyo mu wa 2022 cyarebwe n’abagera kuri miliyari eshanu, kandi ni cyo gikorwa cya siporo cyarebwe kurusha ibindi mu mateka.

Mu Bwongereza honyine, irushanwa rya Premier League ryo mu mwaka w’imikino wa 2024/25 ryarebwe n’abarenga miliyoni 33.9, kandi umubare mwishi wabo bari abagabo kuko abarenga 60% by’abakurikirana siporo ku Isi hose ari abagabo, nk’uko bigaragazwa Nielsen research.

Ni gute umukino wo kwakana umupira no kuwushota utuma ababarirwa muri za miliyari barira bagahogora, bamwe bakaniyahura? Reka nkubwire impamvu eshanu zituma abagabo benshi bakunda cyane umupira w’amaguru.

Kugira ahantu babarizwa

Umupira w’amaguru ukora ku cyifuzo abantu bamaranye imyaka irenga ibihumbi cyo kugira umuryango babarizwamo. Iyo umugabo ahisemo ikipe, ntabwo aba ahisemo abakinnyi 11 yishimira mu kibuga gusa, ahubwo aba agiye mu muryango mugari w’abafana b’iyo kipe. Ibyo uzabyerekwa n’urukundo abafana bakunda impuzankano (jersey) indirimbo, n’ibirango by’ikipe yabo.

Muri iki gihe ubwo amoko ari kugenda acika kandi abantu bagatatanira mu bice bitandukanye by’Isi, umupira w’amaguru utuma bakomeza kumva bafite ahantu babarizwa. Ku kazi bashobora kukwirukana, umukunzi wawe akagusiga, inshuti zikagenda, ariko ikipe yawe ntawe uzakubuza kuyifana. Ni yo mpamvu uyiha agaciro gakomeye.

Umupira w’amaguru utanga ibyishimo

Ikintu cya mbere gituma umupira w’amaguru utanga ibyishimo, ni uko utaba uzi uko umukino uri burangire. Buri segonda ryose rirabara.

Ikipe ishobora gutsinda ibitego bitanu, umukino ukajya kurangira byose babyishyuye bakarenzaho n’ibindi. Ayo matsiko uba ufite atuma umubiri wawe ukora umusemburo wa dopamine utera ibyishimo. Buri mukino ugiye utangira uzi uko uri burangire, ntabwo wareba umupira kabiri. Buriya n’iyo ikipe yawe yatswinze ukababara bituma urushaho kuyikunda no kwishimira intsinzi y’ubutaha.

Kwiyibagiza ibibazo no kuruhura ubwonko

Ubuzima bw’umugabo ntibuba bworoshye. Aba agomba kwiyuha akuya agashaka amafaranga, akita ku muryango, ari n’ako ahanganye n’ibibazo bye bwite. Iyo ageze kuri match ibyo byose arabyibagirwa. Mu minota 90 n’inyongera, ubwonko bwe buba buri ku kibuga bwibagiwe ibindi bintu byose. Ku bagabo benshi, iyo minota iba ihagije ngo ubwonko bwabo buruhuke.

Gukunda kurushanwa no guhatana

Abagabo bakunda kurushanwa kandi amateka arabigaragaza. Imyaka amagana ishize abagabo barushanwaga kwivuga, kurasa ku ntego, kwivugana abanzi benshi ku rugamba n’ibindi bitandukanye.

Ni yo mpamvu Umunyarwanda yagize ati, “uguhiga ubutwari muratabarana.” I Roma ho bari barubatse stade z’amarushanwa bitaga arena, aho barwaniraga benshi bakahasiga agatwe. Izo stade zasimbuwe n’izumupira w’amaguru hamwe n’indi mikino, ariko intego yazo ntiyahindutse.

Duhorana icyifuzo cyo gutsinda. Noneho gutega ku mikino bituma icyo cyifuzo kirushaho gukomera kuko uba ufite icyo guhomba. Iyo uzi ko washese ibiceri byawe ku ikipe, umukino uba wahindutse urugamba ukarushaho kubyegereza umutima.

Gusabana n’inshuti

Uko abagabo benshi basabanamo n’inshuti zabo bitandukanye n’uko abagore babigenza. Abagabo ntibakunda kubwirana ibibazo byabo n’ibibahangayikishije.

Umupira w’amaguru ukemura iki kibazo mu buryo bwiyubashye. Ubushakashatsi bwakorewe muri Oxford University bwagaragaje ko iyo abagabo bari kurebera umukino hamwe, bakaburana, kandi bagasohora amarangamutima yabo ku mukino, bituma ubucuti bwabo burushaho gukomera. Ku bagabo benshi, umupira w’amaguru ntabwo ari ikintu barebana n’inshuti zabo, ahubwo ni bwo bucuti nyirizina.

Hari abihebera umupira w'amaguru kugeza aho bashobora kwisiga amarangi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages